UEFA Champions League: Nyuma y’imyaka 51 Manchester City yongeye kugera ku mukino wa nyuma

Ikipe ya Manchester City yaraye igeze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League, nyuma yo gusezera Paris Saint Germain iyitsinze ibitego bibiri ku busa mu mukino wo kwishyura, amateka yaherukaga mu mwaka w’imikino 1969/1970.

Ibyishimo byari byose ku bakinnyi ba Manchester City
Ibyishimo byari byose ku bakinnyi ba Manchester City

Ni umukino wo kwishyura wa 1/2 wabereye mu gihugu cy’u Bwongereza kuri Sitade Etihad mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 04 Gicurasi 2021, ikipe ya Manchester City itsinda PSG ibitego bibiri ku busa iyisezerera ku igiteranyo cy’ibitego 4-1 mu mikino yombi.

Ni umukino Paris Saint Germain yakinnye idafite rutahizamu Killian Mbappe wagize ikibazo cy’imvune.

Manchester City yinjiye mu mukino hakiri kare dore ko ku munota 11 w’umukino yabonye igitego. Icyo gitego gisa n’icyongeye imibare ya PSG kuko yasabwaga gutsinda ibitego bitatu ku busa. Mu rubura rwinshi abakinnyi barimo Neymar bashatse uburyo bushoboka ariko ntibyabakundira. Igice cya mbere kirangira Manchester City iyoboye n’igitego kimwe ku busa.
Igice cya Kabiri Manchester City yakomeje kotsa igitutu PSG maze ku munota wa 63 ku mupira yari ahawe na Phil Phoden, Riyad Mahrez yatsinze igitego cya Kabiri maze icyizere cy’umukino wa Nyuma Manchester City iragishimangira.

Angel Dimaria yahawe ikarita y’umutuku ku munota 69, maze Paris Saint Germain isoza umukino ari abakinnyi 10. Manchester City isezerera PSG ku igiteranyo cy’ibitego bine kuri kimwe mu mukino ibiri.

Umunya-Algeria Riyad Mahrez yatsinze PSG ibitego bitatu mu mikino ibiri
Umunya-Algeria Riyad Mahrez yatsinze PSG ibitego bitatu mu mikino ibiri

Nyuma y’umukino Pep Guardiola utoza Manchester City yavuze ko bakwiye kugera kuri Finali. Yagize ati "Dukwiye kugera ku mukino wa nyuma kuko mu myaka ine cyangwa itanu twarabyubatse, nishimiye abakinnyi ku kazi bakoze".

Umutoza wa PSG Mauricio Pochettino, yavuze ko batabuze amahirwe yo gutsinda. Yagize ati " Urebye muri iyi mikino ibiri yombi twari hejuru ya Manchester City ahubwo twabuze amahirwe yo gutsinda. Navuga ko twari dukwiye ibyiza birenze ibi twabonye".

Manchester City yaherukaga ku mukino wa nyuma w’irushanwa ryo ku mugabane w’Uburayi tariki 27 Kanama 1970, ubwo yatsindaga Gomik Zabrze yo muri Polonye.

Gahunda yo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 05/05/2021

21:00: Chelsea FC vs Real Madrid (igiteranyo cy’igitego 1-1)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka