UEFA Champions League: Manchester City yizera kugera kuri final nyuma yo gutsinda PSG

Ikipe ya Manchester City yazamuye icyizere cyo kugera ku mukino wa nyuma w’irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’u Burayi, nyuma yo gutsinda Paris Saint Germain (PSG) ibitego bibiri kuri kimwe mu mukino ubanza wa 1/2.

Riyad Mahrez yishimira igitego cy'intsinzi ku ruhande rwa Manchester City
Riyad Mahrez yishimira igitego cy’intsinzi ku ruhande rwa Manchester City

Ni umukino wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 28 Mata 2021 mu mujyi wa Paris mu Bufaransa, aho ikipe ya PSG yakiriye Manchester City igatsindirwa mu rugo, imibare ikayibana myinshi aho isabwa ibitego bibiri mu gihugu cy’u Bwongereza.

Ni umukino wasifuwe n’umudage Felix Brych. Umukino watangiranye imbaraga nyinshi ku ruhande rwa PSG aho yabonye uburyo bwo gutsinda nka butatu mu minota 12 ya mbere y’umukino.

Ku munota wa 15 kapiteni wa PSG, Marquinhos yafunguye amazamu ku mupira yari ahawe na Angel Di Maria. Icyo gitego cyazamuye imbaraga n’ubusatirizi ku ruhande rwa PSG, Manchester City itangira gukora amakosa yagiye avamo amakarita y’umuhondo aho myugariro Joao Cancelo yahawe ikarita ya mbere y’umuhondo nyuma yo gukorera ikosa kuri Mbappe , igice cya mbere cyarangiye PSG iyoboye n’igitego kimwe ku busa bwa Manchester City.

Igice cya Kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa Manchester City, Joao Cancelo wari wahawe ikarita y’umuhondo yasimbuwe na Oleksandr Zinchenko, nyuma y’iyo mpinduka Manchester City yatangiye gusatira maze ku munota wa wa 64 kapiteni wa Manchester City yabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Kevin De Britney ku mupira yahawe na Oleksandr Zinchenko.

Nyuma y’iminota irindwi gusa ku munota wa 71, Riyad Mahrez yatsinze igitego cya Kabiri cya Manchester City maze imibare ya PSG ikomerera aho.

Umupira waciye hagati y'abakinnyi ba PSG
Umupira waciye hagati y’abakinnyi ba PSG

Amakosa menshi yatangiye gukorwa n’abakinnyi ba PSG aho Neymar yahawe ikarita y’umuhondo ku munota wa 74 ndetse haje no kuboneka ikarita y’umutuku yahawe Idrissa Gana Gueye ku munota wa 77, iminota hafi 13 ya nyuma PSG iyikina ari abakinnyi 10, umukino urangira Manchester City ibonye intsinzi itanga icyizere ku mukino wa nyuma.

Manchester City izahura PSG kuwa Kabiri tariki ya 04/05/2021 Mu mujyi wa Manchester hakinwa umukino wo kwishyura . Manchester City irasabwa kunganya gusa ikagera ku mukino wa nyuma mu gihe PSG isabwa gutsinda ibitego bibiri ku busa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka