#UCL: Real Madrid yegukanye igikombe cya 15 itsinze Borussia Dortmund (Amafoto)

Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Real Madrid yegukanye igikombe cya 15 cya UEFA Champions League, nyuma yo gutsinda Borussia Dortmund ku mukino wa nyuma wabereye kuri stade ya Wembley mu Bwongereza ibitego 2-0.

Real Madrid yegukanye Champions League 2023-2024
Real Madrid yegukanye Champions League 2023-2024

Ni umukino wagiye kuba ikipe ya Real Madrid ihabwa amahirwe cyane kurusha Borussia Dortmund. Iyi kipe itahabwaga amahirwe ariko umukino yawutangiye mu buryo bwatunguye benshi cyane kuko yari ihagaze neza kuva mu bwugarizi kugera kuri ba rutahizamu by’akarusho hagati mu kibuga hayo hari hayobowe na Marcel Sabitzer, Emre Can imbere yabo hari Julian Brandt barebaga rutahizamu Niclas Fullkrug.

Ku munota wa 22 Borussia Dortmund yahushije uburyo bukomeye ubwo Karim Adeyemi yacomekerwaga na Mats Hummels umupira mwiza akanyura kuri ba myugariro ba Real Madrid kugeza acenze umunyezamu Thibaut Courtois ariko umupira wasaga nkuwamaze kujya mu nguni awuteye Dani Carvajal awukuraho ntiwajya mu izamu.

Iyi kipe yakinaga neza cyane kuva inyuma, hagati hayo hakaganza aha Real Madrid ku munota wa 23 yongeye guhusha uburyo bwiza bw’igitego ku mupira n’ubundi bakinanye maze Niclas Fullkrug ateye umupira ufata igiti cy’izamu.

Ku rundi ruhande Real Madrid nubwo imbere y’izamu rya Gregor Kobel nta buryo bukomeye bahabonaga ariko abasore bayo bakina ku mpande Vinicius Jr na Rodrigo bageragezaga kureba uburyo bameneramo ariko ba myugariro bayobowe na Mats Hummels bakabyitwaramo neza byatumye nta shoti na rimwe rigana mu cyangwa uburyo bukomeye ibona mu gice cya mbere cyose cyarangiye amakipe anganya 0-0 Borussia Dortmund yabuze uburyo bibiri bukomeye.

Real Madrid yatangiranye igice cya kabiri uburyo bwari kuvamo igitego, ubwo yabonaga kufura ku munota wa 48 Vinicius Jr akorewe ikosa maze itewe na Toni Kroos umunyezamu Greor Kobel umupira waganaga mu izamu awukuramo. Kugeza ku munota wa 70 w’umukino amakipe yombi yari agisatirana Real Madrid igerageza gutera mu izamu mu bihe bitandukanye birimo umupira Vinicius Jr yahinduye ku munota wa 67 ariko Jude Bellingham ananirwa kuwushyira mu izamu ari wenyine.

Iyi kipe ya mbere ifite ibikombe byinshi bya Champions League ku munota wa 74 yakosoye ibyo Borussia Dortmund itakoze maze kuri koruneri yatewe na Toni Kroos Dani Carvajal atsinda igitego n’umutwe. Hagati ha Real Madrid hatari hameze neza mu gice cya mbere, mu cya kabiri byari bitandukanye kuko hari heza, maze bijyanye n’amakosa abakinnyi ba Borussia bari batangiye gukora, ku munota wa 82 Real Madrid ibona igitego cya kabiri ku burangare bwabo gitsinzwe na Vinicius Jr ku mupira yahawe na Jude Bellingham.

Borussia Dortmund byari bigoye ko yagira icyo ikora mu minota micye yari isigaye gusa yabonye igitego ku munota wa 87 gitsinzwe na Niclas Fullkrug ariko umusifuzi avuga ko yari yaraririye. Iminota 90 isanzwe y’umukino yarangiye Real Madrid ikiyoboye umukino n’ibitego 2-0 hongerwaho itanu nayo yarangiye gutyo yegukana UEFA Champions League 2023-2024.

Amateka

Real Madrid yujuje ibikombe 15 bya UEFA Champions mu mateka yayo aho imaze gukina umukino wa nyuma inshuro 18. Iyi kipe kandi iheruka gutsindwa umukino wa nyuma w’iri rushanwa mu 1981 ubwo yatsindwaga na Liverpool igitego 1-0.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka