![Arsenal yageze muri 1/4 cya UEFA Champions League nyuma y'imyaka 14 yari imaze itageramo Arsenal yageze muri 1/4 cya UEFA Champions League nyuma y'imyaka 14 yari imaze itageramo](IMG/jpg/arsenal_2-3.jpg)
Wari umukino wo kwishyura wa 1/8 wabereye mu Bwongereza ukurikira ubanza wari wabereye muri Portugal kuri Estadio do Dragao aho Arsenal yari yatsindiwe igitego 1-0. Arsenal yinjiye muri uyu mukino ibizi ko ifite akazi gakomeye cyane ko kwishyura igitego ndetse ikanarenzaho icy’intsinzi.
Nubwo bitari byoroshye ariko, ku munota wa 41 mbere yo kujya kuruhuka, Arsenal yabonye igitego cyishyura icyo yari yatsindiwe muri Portugal. Umubiligi Leandro Trossard yahawe umupira na kapiteni we Martin Ødegaard awushyira mu izamu ryari ririnzwe na Diogo Costa, bajya kuruhuka ari 1-0.
Mu gice cya kabiri, Arsenal yakoze ibishoboka byose ngo ibone igitego cy’intsinzi ariko ubwugarizi bwa FC Porto bwari buyobowe na Pepe w’imyaka 41 wakiniye Real Madrid kuri ubu akaba agikina, bwihagararaho. Ku munota wa 66 Arsenal yashoboraga guhumeka ubwo Martin Ødegaard yatsindaga igitego cyari icya kabiri ariko VAR yemeza ko mbere yo kugitsinda Umudage Kai Havertz yari yakoreye ikosa myugariro wa FC Porto Pepe, igitego
kirangwa.
![Igitego Arsenal yatsinze mu izamu rya Diogo Costa wa FC Porto Igitego Arsenal yatsinze mu izamu rya Diogo Costa wa FC Porto](IMG/jpg/arsenal_3-3.jpg)
Arsenal yakomeje gusunika inakora impinduka zitandukanye ariko iminota 90 irangira igifite igitego 1-0. Nk’uko amategeko abiteganya, hongeweho iminota 30 ariko na yo irangira nta kipe irebye mu izamu, hitabazwa za penaliti. Ku ruhande rwa Arsenal, Martin Ødegaard, Bukayo Saka, Kai Havertz na Declan Rice, bateye neza barazinjiza, mu gihe umunyezamu wabo David Raya yabaye intwari agakuramo penaliti ebyiri zatewe na Wandell na Wenderson Geleno ba FC Porto, akinjizwa ebyiri. Byatumye Arsenal yegukana intsinzi kuri penaliti 4-2 igera muri 1/4.
Amateka
Ni ubwa mbere ikipe ya Arsenal yongeye kugera muri 1/4 cya UEFA Champions League mu mateka yayo nyuma y’uko yaherukaga muri iki cyiciro mu mwaka w’imikino wa 2009-2010 kuko nyuma yaho yasezerewe itarenze 1/8 inshuro esheshatu zikurikirana.
Mu wundi mukino wabereye rimwe n’uyu, ikipe ya FC Barcelona na yo yageze muri 1/4 isezereye Napoli nyuma yo kuyitsinda ibitego 3-1 mu mukino wo kwishyura wabereye muri Espagne, bisanga 1-1 amakipe yombi yari yanganyirije mu Butaliyani, FC Barcelona isezerera Napoli ku giteranyo cy’ibitego 4-2.
![David Raya akuramo penaliti ya Wenderson Galeno yatumye Arsenal ihita igera muri 1/4 David Raya akuramo penaliti ya Wenderson Galeno yatumye Arsenal ihita igera muri 1/4](IMG/jpg/raya.jpg)
Kuri uyu wa Gatatu hateganyijwe indi mikino aho Atletico de Madrid yakira Inter naho Borussia Dortmund yakire PSV Eindhoven. Tombola y’uko amakipe azahura muri 1/4 iteganyijwe ku wa Gatanu tariki 15 Werurwe 2024.
![Kapiteni Martin Ødegaard yari yishimye cyane Kapiteni Martin Ødegaard yari yishimye cyane](IMG/jpg/arsenal_1-4.jpg)
![Declan Rice yatsinze penaliti ya kane yabaye iya nyuma kuri Arsenal Declan Rice yatsinze penaliti ya kane yabaye iya nyuma kuri Arsenal](IMG/jpg/rice-3.jpg)
![Umunyezamu David Raya yabaye intwari ya Arsenal akuramo penaliti ebyiri atuma igera muri 1/4 Umunyezamu David Raya yabaye intwari ya Arsenal akuramo penaliti ebyiri atuma igera muri 1/4](IMG/jpg/raya_1.jpg)
![Martin Ødegaard ntiyiyumvishaga uburyo igitego yatsinze cyari kuba icya kabiri kitemewe Martin Ødegaard ntiyiyumvishaga uburyo igitego yatsinze cyari kuba icya kabiri kitemewe](IMG/jpg/martin-2.jpg)
![FC Barcelona na yo yageze muri 1/4 itsinze Napoli ibitego 4-2 mu mikino ibiri FC Barcelona na yo yageze muri 1/4 itsinze Napoli ibitego 4-2 mu mikino ibiri](IMG/jpg/barcelona-2.jpg)
![Leandro Trossard nyuma yo gutsinda igitego cya Arsenal muri uyu mukino Leandro Trossard nyuma yo gutsinda igitego cya Arsenal muri uyu mukino](IMG/jpg/trossard.jpg)
![Myugariro William Saliba yasazwe n'ibyishimo Myugariro William Saliba yasazwe n'ibyishimo](IMG/jpg/saliba.jpg)
![](IMG/jpg/arsenal_3_.jpg)
![](IMG/jpg/arsenal_2_-2.jpg)
![David Raya yahembwe nk'umukinnyi mwiza w'umukino David Raya yahembwe nk'umukinnyi mwiza w'umukino](IMG/jpg/arsenal_1_.jpg)
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|