Ubuyobozi bwa Musanze FC bwasinyishije abatoza babiri bubasaba igikombe

Umunyakenya Frank Ouna Onyango ni we mutoza mukuru wa Musanze FC, wungirijwe na Nshimiyimana Maurice (Maso), aho bamaze gusimyira gutoza iyo kipe, basabwa gutwara igikombe kimwe mu bikombe bikuru bihatanirwa mu Rwanda.

Prezida Tuyishimire n'Umutoza Frank Ouna Onyango
Prezida Tuyishimire n’Umutoza Frank Ouna Onyango

Babisabiwe mu muhango wo gusinya amasezerano no kwerekanwa abo batoza ku mugaragaro, mu kiganiro n’itangazamakuru cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 06 Nzeri 2021, aho berekanye na ba Rutahizamu babiri, aribo Angua Erick Kanza wo mu gihugu cya Congo (RDC) na Ben Ocen wo mu gihugu cya Uganda.

Umutoza Frank Onyango yatoje amakipe akomeye cyane cyane ayo mu gihugu avukamo cya Kenya, arimo Sofapaka FC, Wazito United, KCB FC, atoza GorMahia yungirije, aho aje gutoza Musanze avuye muri Mathare Unided.

Ubwo burambe bwe mu mwuga wo gutoza, ngo ni cyo ubuyobozi bwa Musanze FC bwagendeyeho buhitamo kumuha akazi mu rwego rwo gusubize Musanze FC mu bihe byiza yigeze kujyamo ndetse ikanarenzaho nk’uko yabisabwe n’ubuyobozi bw’ikipe burangajwe imbere na Tuyishimire Placide Umuyobozi w’iyo kipe.

Ati “Umupira w’amaguru ni urugendo, ntabwo ari ikintu umuntu ashobora kubaka umunsi umwe ngo bishoboke, guhitamo uriya mutoza twabyizeho tumuganiraho, nyuma y’uko twari tumaze kwakira amabaruwa menshi y’abasaba gutoza Musanze FC, barimo n’abo ku mugabane w’i Burayi, ariko birangira dufashe umuturanyi wa hafi twegeranye”.

Arongera ati “Ni uburyo bwo kugira ngo turebe ko na we hari icyo yadufasha, twamuhisemo dukurikije CV (umwirondoro) ze, guhiramo ni ikintu kigorana, dutegereje kumubona tugeze mu gikorwa nyirizina”.

Uwo muyobozi yagarutse ku byo abo batoza basabwa, aho yemeje ko Musanze FC nk’ikipe yo mu mujyi wa kabiri mu gihugu, idakwiye guhatanira kuza mu myanya myiza, aho yasabye abo batoza guhatanira kimwe mu bikombe bikinirwa mu Rwanda.

Yagize ati “Aba batoza bombi, icyo tubatumye ni igikombe kandi imyaka yose nzamara mu mupira ni igikombe nzatuma abatoza, umutoza uzaza adashaka igikombe ntabwo azaba ari umutoza, igikombe ni zo ntego. Ubu twatekereje kubaka ikipe itwara ibikombe, ikipe ikina umupira wo ku rwego rwo hejuru, aho tugiye gushyiraho amakipe ya U 20 na U 17, ni mu rwego rwo kubaka ikipe irambye kuko guhora tugura bamwe bagenda ntacyo twaba turimo kubaka”.

Ubuyobozi bw’ikipe kandi, bwerekanye na ba rutahizamu babiri aribo Angua Erick Kanza wo mu gihugu cya Congo (RDC) wakiniraga ikipe ya Diable Noir, na Ben Ocen wakiniraga Police FC yo muri Uganda, aho Perezida Tuyishimire Placide yemeje ko abakinnyi bose baguzwe, barimo abanyamahanga batatu, babanje kubiganiraho n’umutoza.

Umutoza Frank Ouna Onyango, aganira n’abanyamakuru, yavuze ko yishimiye ikipe ya Musanze, kandi ko u Rwanda ari igihugu akunda cyane ari nayo mpamvu yaje kugikoreramo, aho yanashimye ubuyobozi bw’ikipe bwamugiriye icyizere avuga ko aje gufasha iyo kipe kwitwara neza nk’ikipe yubakitse neza, kandi iri mu biganza byiza nk’ikipe y’akarere.
Nshimiyimana Maurice nk’umutoza wungirije, yavuze ko imyaka itari mike amaze mu mupira yungirije, yagiye yesa imihigo yo gutwara ibikombe, avuga ko azaharanira ko ikipe ya Musanze itwara ibikombe, agendeye ku bufatanye azagirana n’itsinda bagiye gukorana mu ikipe ya Musanze agarutsemo.

Abakunzi ba Musanze FC n’abafana banyuranye, barunga mury’ubuyobozi bw’ikipe bavuga ko intego z’ikipe zinyuranye n’izo mu myaka yashize, ubu bakaba bizeye ko bagiye guhatanira ibikombe.

Harerimana Canisius uzwi ku izina rya Drogba ati “Abayobozi bashyize imbaraga mu ikipe, k’ubwanjye ntabwo turi kurwanira big 4, twe turi ku rwego rwo guhatanira ibikombe na Rayon Sports na APR, niba umutoza atasinyiye guhatanira ibikombe byose bicaracara mu Rwanda, njye ntabwo ndi kumwe nawe, tumusabye igikombe”.

Uwitwa Ndabazi Jean Damascène Umufana ukomeye wa Musanze FC uzwi ku izina rya Cangirangi, ati “Abatoza turabasaba intsinzi, kandi iyo ubona intsinzi urumvamo ibikombe, ahari ubushake byose birashoboka”.

Abo ba rutahizamu bashya, baje basanga abandi bakinnyi b’abanyarwanda baherutse gusinya muri iyo kipe Musanze FC, barimo Nshimiyimana Imran wahoze akinira Rayon Sports, Nyirinkindi Saleh n’abandi.

Muri uyu mwaka w’imikino, ni ubwa mbere Musanze FC igiye gukoresha ingengo y’imari nini, ingana n’amafaranga ari hagati ya miliyoni 250 na 300.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Musanze namwe murasetsa kweri igikombex cyaca muyihe nzira?kuba mufite umugi mwizax byabahesha igikombe?amafaranga kugira amafaranga menshi siko gutwara igikombe

Baingana yanditse ku itariki ya: 7-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka