Ububiligi: Bwa mbere Umunyarwanda yahamagawe mu ikipe y’igihugu

Mitsindo Yves w’imyaka 15 ukinira ikipe ya Sporting Charleroi, yamaze guhamagarwa n’umutoza w’ikipe y’igihugu y’Ububiligi y’abatarengeje imyaka 15.

Yves Mitsindo mu mwa mbaro w'ikipe y'igihugu y'Ububiligi izwi nka "Diables Rouge"
Yves Mitsindo mu mwa mbaro w’ikipe y’igihugu y’Ububiligi izwi nka "Diables Rouge"

Ikipe ya Sporting charleroi y’abatarengeje imyaka 15 Mitsindo akinamo kandi anabereye Kapiteni, ibarizwa mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi.

Avuga ko afite intego zo gukinira ikipe y’igihugu y’Ububiligi mu bakuru. Ariko ngo n’u Rwanda ararutekereza kuko ari igihugu cy’amavuko.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, yatangaje ko yishimiye guhamagarwa mu ikipe y’igihugu y’Ububirigi y’abakiri bato.

Agira ati "Nabyishimiye cyane kuko bigaragaza ko mfite amahirwe yo kuba nakinira n’ikipe y’Igihugu y’abakuru ndamutse nkomeje kwitwara neza kandi niyo ntego mfite.”

Yves Mitsindo ba bagenzi be bari kumwe mu ikipe y'igihugu y'ububiligi.
Yves Mitsindo ba bagenzi be bari kumwe mu ikipe y’igihugu y’ububiligi.

Mitsindo ukina hagati mu kibuga yahamagawe mu ikipe y’Ububiligi y’abatarengeje imyaka 15 irimo gukorera umwiherero mu Mujyi wa Tubize. Iri kwitegura imikino yo ku Mugabane w’Uburayi mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 15.

Umutoza Pauwels Barry w’iyo kipe n’umwungirije Englebert Gaetan ngo bahamagaye Mitsindo nyuma yo kwitwara neza muri shampiyona.

Mitsindo yahamagawe ari kumwe na bagenzi be bakinana muri Sporting Charleroi ari bo Gillet Martin na Owen Van Der Meeren.

Yves Mitsindo asanzwe ari kapiteni w'ikipe ya Sporting Charleroi y'abatarengeje imyaka 15
Yves Mitsindo asanzwe ari kapiteni w’ikipe ya Sporting Charleroi y’abatarengeje imyaka 15

Mitsindo Yves yavutse ku itariki ya 09 Mutarama 2003, avukira i Rubavu. Umubyeyi we yitwa Mitsindo Jeanne.

Yahereye mu ikipe yitwa FC Charleroi yo mu cyiciro cya gatatu, ahakina umwaka umwe maze ikipe ya Sporting Charleroi yo mu cyiciro cya mbere ihita imushima iramutwara.

Yves Mitsindo akina mu ikipe ya Sporting Charleroi y'abatarengeje imyaka 15
Yves Mitsindo akina mu ikipe ya Sporting Charleroi y’abatarengeje imyaka 15
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

ivyagiriwe ba Katauti bazagira ingaruka mbi cane kabisa naho muvyirengagiza. Ariko nibaza ko ari ubujiji. Ese Zidane ko tutarumva na rimwe ubufaransa

zed yanditse ku itariki ya: 9-11-2017  →  Musubize

Mbega byiza abo bana nukubatera inkunga nibitekerezo byiza bakazakomeza ba ka realisa rêve zabo

Alias yanditse ku itariki ya: 2-11-2017  →  Musubize

Hari abandi bakina muri Diables rouges under 19
Uwa Fredy witwa Trésor umurebe kuri YouTube hari ni uwa Iddi Ibrahim witwa Ashiraf urumva ko dufite benshi ni byiza cyane

Sibo Max yanditse ku itariki ya: 1-11-2017  →  Musubize

Ni mwene MITSINDO Jeanne nta se agira? Nagaruka muzamugira nka ba KATATUTI

lengi lenga yanditse ku itariki ya: 1-11-2017  →  Musubize

Umva mbese! Nkamwe musubiza mutyo duhita tumenya imyumvire yanyu. Bazahita bamugira nkaba Katauti se byibuze wambwira umubyeyi umwe muba katauti ufite ubwenegihugu bw’urwanda? Naba nuwo mwana nyina wabonye ko ni uwi rubavu.

Maréchal Mazi yanditse ku itariki ya: 1-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka