U20 iratangira kwitegura umukino wo kwishyura na Uganda kuri uyu wa mbere

Richard Tardy, umutoza w’ikipe y’igihugu y’abaterengeje imyaka 20 yashyize ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 20 azitabaza mu mukino wa gicuti wo kwishyura afitanye na Uganda uzabera i Nakivubo muri Uganda ku wa gatatu tariki 21/03/2012.

Ikipe y’u Rwanda iratangira umwiherero kuri uyu wa mbere. Abakinnyi bazagera ku cyicaro cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku wa mbere mu gitondo mbere y’uko berekeza kuri Hotel La Palisse aho bagomba gukorera umwiherero.

Ikipe izahaguruka i Kigali yerekeza i Kampala ku wa kabiri saa yine na mirongo itatu n’itanu, ikazakina umukino ku wa gatatu kuri Nakivubo Stadium.

Uyu mukino uje ukurikira ubanza wabereye i Kigali tariki 28/02/2012. Amakipe yombi aritegura imikino y’amajonjora yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 kizabera muri Algeria muri 2013.

Muri iyo mikino y’amajonjora, u Rwanda ruzakina na Namibia naho Uganda ikine na Mozambique mu kwezi gutaha, ariyo mpamvu yatumye amakipe yombi ategura iyo mikino ya gicuti kugirango yitegure neza iyo mikino.

Dore urutonde rw’abakinnyi bahamagawe :

Kwizera Olivier (Isonga FC), Ntalibi Steven (Isonga FC), Turatsinze Heritier (Isonga FC), Usengimana Faustin (Isonga FC), Bayisenge Emery (Isonga Fc), Hakizimana Francois (Isonga FC), Nsabimana Eric (Isonga FC), Ndatimana Robert (Isonga FC), Ruhinda Farouk (Isonga FC), Ndayisaba hamidu (Isonga FC), Sibomana Patrick (Isonga FC), Bariyanga Hamdan (Etincelles), Hatangimana Yahya (Etincelles), Sebanani Emmanuel (Mukura vs), Atuhaire Kipson (APR FC), Ntamuhanga Tumaine (Rayon Sports), Nabimana Yussuf (La Jeunesse), Iradukunda Eric (Police FC), Bonny Bayingana (Express FC), Tibingana Charles Mwesigye (Proline FC).

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka