Ikipe y’u Rwanda y’abagore mu mukino wa Volleyball bakina bicaye (Sitting volleyball),ntiyabashije kwivana imbere y’ikipe ya Leta Zunze ubumwe za Amerika,aho U Rwanda rwaje gutsindwa ku buryo bworoshye amaseti atatu ku busa (25-9,25-10,25-7).
Biteganijwe ko kuri uyu wa gatanu u Rwanda ruzaba rukina umukino wa kabiri mu itsinda rya mbere ruherereyemo,itsinda ririmo Ukraine,Rwanda,China,Iran,Brazil,USA na Canada,aho bazaba bakina imikino ibiri,umukino wa mbere bakazakina na Brazil naho uwa kabiri bagakina na Canada.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|