U Rwanda rwatangiye igikombe cy’isi rutsindwa na USA

Mu mukino wa mbere w’igikombe cy’isi cy’abafite ubumuga kiri kubera mu Bushinwa muri Volleyball,u Rwanda rwatsinzwe na USA amaseti atatu ku busa

Ikipe y’u Rwanda y’abagore mu mukino wa Volleyball bakina bicaye (Sitting volleyball),ntiyabashije kwivana imbere y’ikipe ya Leta Zunze ubumwe za Amerika,aho U Rwanda rwaje gutsindwa ku buryo bworoshye amaseti atatu ku busa (25-9,25-10,25-7).

U Rwanda ntirworohewe na Leta zunze ubumwe za Amerika
U Rwanda ntirworohewe na Leta zunze ubumwe za Amerika
USA yagaragaje urwego ruri hejuru muri uyu mukino
USA yagaragaje urwego ruri hejuru muri uyu mukino
Ikipe ya Leta zunze ubumwe za Amerika
Ikipe ya Leta zunze ubumwe za Amerika

Biteganijwe ko kuri uyu wa gatanu u Rwanda ruzaba rukina umukino wa kabiri mu itsinda rya mbere ruherereyemo,itsinda ririmo Ukraine,Rwanda,China,Iran,Brazil,USA na Canada,aho bazaba bakina imikino ibiri,umukino wa mbere bakazakina na Brazil naho uwa kabiri bagakina na Canada.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka