U Rwanda rwatakaje umukino wa gatatu mu gushaka itike y’igikombe cy’isi (AMAFOTO)

Mu gikombe cya Afurika cya Handball cy’abatarengeje imyaka 20 kiri kubera mu Rwanda, ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatsinzwe na Tunisia mu mukino wa nyuma w’amatsinda.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu muri Kigali Arena ni bwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball y’abatarengeje imyaka 20 yakinaga umukino wayo wa nyuma w’amatsinda, aho yahuraga n’ikipe ya Tunisia iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana iki gikombe.

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda y'abatarengeje imyaka 20
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20

Ni umukino u Rwanda rwatangiye neza aho rwayoboye kugera aho rwari rufite ibitego bitandatu kuri bitatu (6-3), nyuma ikipe ya Tunisia iza kuyigaranzura birangira yegukanye uyu mukino ku ntsinzi y’ibitego 43 kuri 26.

Tunisia y'abatarengeje imyaka 20 yatsinze u Rwanda
Tunisia y’abatarengeje imyaka 20 yatsinze u Rwanda

Gutsindwa uyu mukino byatumye u Rwanda rusoza imikino y’amatsinda ku mwanya wa kane, rukaba rugomba gukina na Congo ku munsi w’ejo bahatanira umwanya wa karindwi, itsindwa ikazasorreza ku mwanya wa munani ari naya makipe yitabiriye iri rushanwa.

AMAFOTO: NIYONZIMA Moise

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka