U Rwanda rwasubiye inyuma imyanya ibiri ku rutonde rwa FIFA

N’ubwo u Rwanda ruheruka gutsinda Eritrea ibitego 3 kuri 1 mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi, u Rwanda rwasubiye inyuma imyanya ibiri ku rutonde rwa FIFA rugaragaza uko amakipe y’ibihugu akurikirana ku isi. Ubu u Rwanda ruri ku mwanya wa 114.

Ku rutonde rwasohotse mu kwezi gushize, u Rwanda rwari ku mwanya wa 112 ariko uku kwezi rwamanutseho imyanya ibiri n’ubwo ruheruka gutsinda. FIFA itangaza ko mu gukora urutonde rw’amakipe hagenderwa ku mikino ayo makipe yakinnye, uko yitwaye, uburemere bw’umukino ndetse n’ubuhanga n’ingufu z’ikipe wakinnye nayo.
Ku isi u Rwanda ruri ku mwanya wa 114; muri Afurika ruza ku mwanya wa 28.

Kugeza ibu ikipe y’ifigugu ya Espagne ni yo ikomeje kuyobora urutode rw’isi n’ubwo iheruka gutsidwa n’Ubwongereza igitego kimwe ku busa. Ikurikiwe n’Ubuholandi, Ubudage, Uruguay, Ubwongereza, Brazil, Portugal, Croatia, Ubutaliyani na Argentine.

Muri Afurika iya mbere ni Cote d’Ivoire ikurikirwa na Ghana, Algeria, Misiri, Nigeria, Senegal, Cameroun, Afurika y’Epfo, Cap Vert na Tunisia.

Mu makipe yo mu karere u Rwanda ruherereyemo ndetse n’ibihugu by’abaturanyi, igihugu kiza imbere ni Uganda iri ku mwanya wa 91 ku isi no ku mwanya wa 22 muri Afurika ikaba yarasubiye inyuma ho imyanya itatu. Hakurikiraho Soudan iri ku mwanya wa 112 ku isi no ku mwanya wa 27 muri Afurika.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iri ku mwanya wa 124 ku isi no ku mwanya wa 33 muri Afurika. Kenya iri ku mwanya wa 133 ku isi ikaza ku mwanya wa 36 muri Afurika. Tanzania iri ku mwanya wa136 ikaba iri ku mwanya wa 37 muri Afurika. Ethiopia iri ku mwanya wa 137 ku isi no ku mwanya wa 38 muri Afurika.
Intamba ku Rugambwa z’ u Burundi zatakaje imyanya ine kuko ubu zirabarizwa ku mwanya wa 145 ku isi n’umwanya wa 40 muri Afurika.

Eritrea iheruka gutsindwa n’u Rwanda, biratangaje ko yazamutseho imyanya itandatu kuko mu kwezi guheruka yari ku mwanya wa 190 ariko ubu iri ku mwanya wa 184 ku isi no ku mwanya wa 47 muri Afurika.
Somalia iri ku mwanya wa 187 ku isi na 49 muri Afurika mu gihe Djibouti ya nyuma muri aka karere iri ku mwanya wa 200 ku isi na 52 muri Afurika.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka