U Rwanda rwamenye ikipe bizahura mu gushaka itike ya #CHAN2023

Muri tombola igaragaza uko amakipe azahura mu gushaka itike ya CHAN 2023 izabera muri Algeria, u Rwanda ruzagiramo mu ijonjora rya kabiri.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 26/05/2022, i Cairo mu Misiri habereye tombola igaragaza uko amakipe azahura mu gushaka itike ya CHAN 2023 igomba kubera muri Algeria, aho u Rwanda rwari rwashyizwe mu makipe atazakina ijonjora ry’ibanze.

Mu ijonjora rya mbere ritegerejwe muri Nyakanga uyu mwaka, ikipe y’igihugu ya Ethiopia izakina na Sudani y’Amajyepfo, aho ikipe izasezerera indi igomba kuzahura n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi.

Igitego cya Sugira Ernest ni cyo cyatumye Amavubi abona itike ya CHAN iheruka
Igitego cya Sugira Ernest ni cyo cyatumye Amavubi abona itike ya CHAN iheruka

Ubwo u Rwanda ruheruka kubona itike ya CHAN 2020 yabereye muri Cameroun, rwari rusezereye ikipe ya Ethiopia nyuma yo kunganyiriza nayo mu mukino wo kwishyura igitego 1-1, aho icya Ethiopia cyari cyatsinzwe na Lemene Mesfin Tafessa ku munota wa 72, cyishyurwa na Sugira Ernest ku munota wa 83.

Amavubi ashobora kongera guhura na Ethiopia
Amavubi ashobora kongera guhura na Ethiopia
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka