U Rwanda rusoje umwaka ruri ku mwanya wa 106 ku isi

Urutonde rw’uko ibihugu bikurikirana mu mupira w’amagueru ku isi, rushyirwa ahagaragara buri kwezi na FIFA, rwagaragaje ko u Rwanda rusoje umwaka wa 2011 ruri ku mwanya wa 106 ku isi no ku mwanya wa 27 muri Afurika.

Nk’uko bitangazwa na FIFA, mu gutondeka amakipe uko akurikirana hagenderwa ku mikino amakipe yakinnye, uko yitwaye, uburemere bw’umukino ndetse n’ubuhanga n’ingufu z’ikipe yakinnye.

Kuba u Rwanda rwarazamutse kuri uru rutonde byatewe n’uko u Rwanda rumaze iminsi rwitwara mu mikino mpuzamahanga, dore ko ruherutse kugera ku mukino wa nyuma wa CECAFA.

U Rwanda rwageze ku mukino wa nyuma rudatsinzwe na rimwe mu minota 90 isanzwe y’umukino, kuko no ku mukino wa nyuma rwatsindiwe kuri za penaliti.

Kuba u Rwanda rwaratsinze Zimbabwe ndetse rukanahangana Uganda kandi ibyo bihugu bisanzwe biza imbere y’u Rwanda ku rutonde rwa FIFA, byatumye amanota y’u Rwanda azamuka. Mu kwezi kwa cumi u Rwanda rwari ku mwanya wa 143, mu kwezi k’Ugushyingo rwari ku mwanya wa 114.

Mu karere, Uganda niyo iza imbere kuko iri ku mwanya wa 89 ku isi, ikaza ku mwanya wa 20 muri afurika. Soudan iri ku mwanya wa 113 ku isi no ku mwanya wa 28 muri Afurika. Kenya iri ku mwanya wa 120 no ku mwanya wa 30 muri Afurika. Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo iri ku mwanya wa 125 ku isi no ku mwanya wa 34 muri Afurika.

Ethiopiya isoje umwaka iri ku mwanya wa 135 ku isi no ku mwaya wa 37 muri Afurika.
Tanzania ubu iri ku mwanya wa 137 ku isi no ku mwanya wa 38 muri Afurika.
Burindi buhagaze ku mwanya wa 140 ku isi no ku mwanya wa 39 muri Afurika.

Somaliya ubu irabarizwa ku mwanya wa 189 ku isi ikaza ku mwanya wa 48 muri Afurika.
Eritrea iri ku mwanya wa 190 ku isi no ku mwanya wa 49 muri Afurika.
Djibouti ni yo iza inyuma mu makipe yo mu karere kuko iri ku mwanya wa 198 ku isi no ku mwanya wa 52 muri Afurika. Djibouti ni yo ubanziriza Mauritania ari nayo ya nyuma muri Afurika.

Muri Afurika, igihugu kiza imbere ni Cote d’Ivoire, ikurikiwe na Ghana, Algeria, Misiri, Nigeria, Senegal, Cameroun, Afurika y’Epfo, Cap Vert ku mwanya wa cumi hakaza Tunisia.

Igihugu cya Espagne gisoze umwaka kiri ku mwanya wa mbere ku isi kikaba cyaranawihariye muri uyu mwaka wose. Gikurikiwe n’Ubuholandi, Ubudage, Uruguay, Ubwongereza, Brazil, Portugal, Croatia, Ubutaliyani na Argentine.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka