U Rwanda rurateganya kugira Stade mpuzamahanga eshanu bitarenze 2028

Guverinoma y’u Rwanda, irateganya kuzaba ifite Stade mpuzamahanga zigera kuri eshanu mu myaka itanu iri imbere, ni ukuvuga bitarenze 2028, nk’uko byatangajwe na Minisiteri ya Siporo.

Muri ziteganyijwe, harimo Stade Amahoro irimo kuvugururwa ikazagera ku rwego rwo kwakira abantu ibihumbi 45, Stade ya Kigali na Sitade ya Huye, Stade yo mu Karere ka Nyanza n’iyo mu Karere ka Muhanga, nazo zizavugururwa zikongererwa ubushobozi.

Mu mpera z’icyumweru gishize, tariki 10 Gashyantare 2023, ubwo Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yari yakiriye ku meza bamwe mu bayobozi b’amashyirahamwe y’imikino, Komite Olympique y’u Rwanda ndetse n’abanyamakuru ba Siporo, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zephanie, yatangaje ko u Rwanda ruzakora ibishoboka byose rukagera ku ntego rwihaye, rushyira mu bikorwa imishinga y’ibikorwa remezo bijyanye na Siporo mu myaka itanu iri imbere.

Stade Amahoro irimo kuvugururwa muri iki gihe, izarangira ifite ubushobozi bwo kwakira abantu bagera ku bihumbi 45 mu gihe ubundi yahoze yakira ibihumbi 25.

Ku bijyanye na Stade nshya izubakwa mu Karere ka Muhanga, Minisitiri Munyangaju yauze ko Guverinoma y’u Rwanda yatanze ubutaka izubakwaho, mu gihe amafaranga yo kuyubaka azatangwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru ku Isi (FIFA), ku bufatanye na ‘CAF’ (Confederation of African Football ).

Yagize ati “Muhanga yatoranyijwe na FIFA muri gahunda yayo yo kubaka stade zo ku rwego rwo hejuru, binyuze mu mashyirahamwe ayigize”.

Arongera ati “Muri iyo gahunda nk’u Rwanda, twiyemeje gutanga ubutaka, aho iyo Sitade izubakwa. Ntabwo ari Guverinoma y’u Rwanda izubaka iyo Stade iri muri gahunda y’izigomba kubakwa, amafaranga yo kuyubaka azanyuzwa muri FERWAFA”.

Minisiteri ya Siporo ntiyatangaje itariki ntarengwa kuri buri stade yo kuzaba yamaze kubakwa cyangwa se kwagurwa, kuko yavuze ko imirimo izagenda ikorwa mu byiciro, ariko yatangaje ko “ Izo sitade zose zizaba zuzuye bitarenze umwaka wa 2028”.

Mu yindi mishinga y’ibikorwa remezo bya Siporo ihari nk’uko Niyonkuru yakomeje abisobanura, ni ibibuga bya Basketball bizubakwa i Remera ahahoze Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC).

Niyonkuru ati “Umushinga w’ibikorwa remezo by’umukino wa Basketball uhari, ni ikibuga kizubakwa ahahoze RBC, ugakomeza ahahoze ikibuga cya Tennis. Hari umushoramari wigenga, Masai, uzubaka za Stade kugira ngo abantu bajye babona aho bakorera siporo”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka