U Rwanda rugiye gukina umukino wa gicuti na Irak

Mu rwego rwo gukomeza gutegura imikino yo guhatanira itike yo kuzakina igikombe cy’isi kizabera muri Brazil muri 2014, u Rwanda rurateganya gukina umukino wa gicuti na Irak, uwo mukino ukazabera mu gihugu cya Turukiya.

Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA, Michel Gasingwa, avuga ko igihugu cya Irak aricyo cyifuje ko uwo mukino wa gucuti wabaho kuko bazi neza ko u Rwanda rufite umukino mwiza muri iki gihe, kandi narwo rukaba ruri mu rugamba rwo guhatanira itike yo kuzakina igikombe cy’isi.

Nyuma yo kubona icyifuzo cya Irak, ubuyobozi bwa FERWAFA bwarabemereye, gusa busaba icyo gihugu cyo ku mugabane wa Aziya ko kizishingira ibyo u Rwanda ruzakoresha kugira ngo uwo mukino ube, harimo amatike y’indege, hoteli n’ibindi bijyanye nawo byose.

Gasingwa Michel atangaza ko ibiganiro hagati y’amashyirahamwe yombi bimeze neza kandi ngo bitewe n’uburyo Irak yifuza uwo mukino, ngo hari icyizere cy’uko nta kabuza ibyo FERWAFA isaba iki gihugu cy’abarabu kizabyubahiriza.

Twifuje kumenya impamvu Irak yahisemo gusaba gukina n’u Rwanda, Gasingwa atubwira ko uretse kuba u Rwanda ruhagaze neza muri ruhago muri iyi minsi, ngo hari n’abantu baba bashinzwe gushakira ibihugu imikino ya gicuti kandi baba barabigize umwuga, bakaba bari mu bafashije icyo gihugu kubona umukino wabo n’u Rwanda.

Uyu mukino wa Irak n’u Rwanda uje ukurikira indi mikino ibiri ya gicuti u Rwanda ruzakina n’ibihugu by’abarabu aribyo Tunisiya na Libya.

Bitewe n’uko umukino w’u Rwanda na Tunisia ugomba kuzaba tariki 23/5/2012, u Rwanda rwifuza ko umukino wa Irak n’u Rwanda uzabera muri Turukiya ariwo wabanza gukinwa. FERWAFA yifuza ko waba hagati ya tariki 20 na 21/5/2012, hanyuma Amavubi akazahava yerekeza i Tunis ahazabera uw’ u Rwanda na Tuniziya.

Nyuma y’uwo mukino wa Tuniziya, u Rwanda ruzakina undi mukino wa gicuti na Libya mbere gato y’uko hatangirwa imikino yo guhatanira itike yo kuzakina igikombe cy’isi kizabera muri Brazil muri 2014.

Mu rwego rwo guhatanira iyo tike, u Rwanda ruri mu itsinda rimwe na Algeria, Mali na Benin, rukazatangira guhatana na Algeria tariki 02/06/2012 i Alger. U Rwanda ruzakurikizaho umukino wa Benin uzabera i Kigali tariki 10/06/2012.

U Rwanda rufite akazi katoroshye ko gukina imikino myinshi mu gihe gito, kuko uretse guhatanira itike yo kuzakina igikombe cy’isi, runafitanye umukino na Nigeria tariki 16 /6/2012, mu rwego rwo gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika kizabera muri Afurika y’Epfo umwaka utaha.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka