U Rwanda ntiruri mu bihugu byemeye kwitabira CECAFA izabera muri Tanzania

Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’u Rwanda mu bagore, ntiramenya niba izitabira CECAFA y’ibihugu izabera i Dar es Salam mu kwezi gutaha

Kuva tariki 14/11 tariki 23/11/2019 i Dar es Salam muri Tanzania harabera CECAFA y’ibihugu mu bagore, aho kugeza ubu ibihugu umunani byamaze gutangaza ko byiteguye kuyitabira.

Ibihugu byamaze kwemeza ko bizayitabira birimo Tanzania izaba yakiriye irushanwa, kongerajo Uganda, Burundi, Djibouti, Zanzibar, Kenya, Ethiopia na Sudan y’Amajyepfo.

Kugeza ubu u Rwanda ntiruratangaza ko ruzayitabira, gusa mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda bakaba badutangarije ko bamaze gusaba inkunga muri MINISPOC isanzwe igenerwa amakipe y’igihugu ngo yitabire amarushanwa, ariko kugeza ubu ntibarasubizwa.

CECAFA yaherukaga kuba yari yabereye mu Rwanda mu mwaka ushize, aho Tanzania ariyo yari yegukanye iri rushanwa, mu gihe u Rwanda rwasoje ku mwanya wa nyuma.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turasaba minisikope kobishobotse yatanga inkunga maze ikipe yacu nayo ikajya guhatana doreko icyatumye irangiza ariyanyuma nukutagira egisiperianse mumikino nyafrica

Ayirwanda jean pierre yanditse ku itariki ya: 25-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka