U 20 yatangiye kwitegura shampiyona

Nyuma yo kwemererwa kuzakina shampiyona y’icyiciro cya mbere, ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20, kuri uyu wa kane, yatangiye imyitozo yitegura imikino y’ibirarane itakinnye.

Abakinnyi 23 bahamagawe mu myitozo ni abakinnye igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17 muri Mexique ariko bakinira mu mashuri y’umupira w’amaguru mu Rwanda hakiyongeramo n’abandi bagiye bigaragaza mu mashuri y’umupira w’amaguru bakinamo.

Abakinnyi bashya barimo umunyezamu wa Vision Academy, Kwizera Olivier; ndetse na Hakizimana Francois, Sibomana Abdoul na Sibomana Patrick ba Academy ya FERWAFA. Hari kandi Ndayisaba Hamidu, Muganza Isaac na Cyubahiro Jacques bo muri SEC Academy na Nkurunziza Jacques wo muri Stella Marris.

Muri iyi myitozo ntihagaragaramo Emery Bayisenge na Michel Rusheshangoga n’ubwo bahamagawe kuko bari mu ikipe y’igihugu nkuru irimo gukina imikino ya CECAFA muri Tanzania.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Celestin Ntagungira, yatangaje ko iyi kipe izakomeza kuba iya Minisiteri ya Siporo na FERWAFA ariko bazanafatanya na sociyete MEDIACOM iyoborwa na Munyandamutsa Augustin akaba ari n’umuyobozi wa SEC Academy ifite abakinnyi benshi muri iyo kipe.

Iyi kipe ije muri shampiyona mu gihe amakipe asanzwemo ageze ku mikino y’umunsi wa karindwi.
Ku bijyanye n’uko iyi kipe y’abatarengeje imyaka 20 izakina n’ayo makipe yandi asanzwe muri shampiyona, umuyobozi wa FERWAFA yavuze ko abashinzwe amarushanwa bazakora ingengabihe nshya n’iyo kipe bakayishyiramo kandi ngo n’imikino itakinnye ikazayikina.

Abanyezamu bahamagawe ni: Nzarora Marcel (Ferwafa academy), Ntalibi Steven (Sec academy) na Kwizera Olivier (vision 2020).

Abakina inyuma: Rusheshangoga Michel ( Ferwafa academy), Habyarimana Eugene ( SEC academy), Turatsinze Heritier (SEC academy), Bayisenge Emery (ferwafa academy), Usengimana Faustin (Rayon Sports), Ndayishimiye Celestin (Ferwafa academy), Hakizimana Francois (Ferwafa academy)

Abakina hagati: Ndatimana Robert (Ferwafa academy), Nsabimana Eric (Sec academy), Nsengayire Shadad (Sec academy), Ndayisaba Hamidu (SEC academy), Benedata Janvier (APR academy) na Ruhinda Farouk (yakinaga muri Express FC yo muri Uganda)

Ba rutahizamu: Sibomana Abdoul (Ferwafa academy), Cyubahiro Jacques ( SEC academy), Mico Justin ( Ferwafa academy), Kakira Suleyman ( APR academy), Nkurunziza Jacques ( Stella Marris), Sibomana Patrick (Ferwafa academy) na Muganza Isaac (SEC academy).

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka