Twakwemera gutakaza igikombe aho gutakaza ‘discipline’ - Lt Gen Mubarakh avuga ku kibazo cya Sefu

Umuyobozi w’ikipe ya APR FC Lt Gen Mubarakh Muganga, yatangaje ko bashobora kwemera gutakaza igikombe aho gutakaza intego yo kugira ikinyabupfura mu ikipe ya APR FC.

Mu mpera z’iki cyumweru nibwo humvikanye amakuru avuga ko Niyonzima Olivier Sefu, umukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya APR FC, yavuye mu mwiherero w’iyi kipe ndetse aza no gufatirwa ibihano.

Aya makuru yavugaga ko Sefu ndetse yanirukanwe n’ikipe ya APR FC, gusa aya makuru APR FC yaje kuyahakana ariko yemera ko uyu mukinnyi yakoze amakosa ndetse akaba yaranafatiwe ibihano ariko bitarimo kumwirukana.

APR FC yahakanye ko yirukanye Niyonzima Olivier Sefu
APR FC yahakanye ko yirukanye Niyonzima Olivier Sefu

Iyi nkuru ya APR FC yagiraga iti “Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC buranyomoza amakuru avuga ko bwasezereye umukinnyi wayo Niyonzima Olivier Seif wavuye mu mwiherero atasabye uruhushya akajya hanze yawo.”

“Nyuma yo kuva mu mwiherero atabiherewe uburenganzi Niyonzima Olivier Seif ari mu rugo iwe kuko adashobora kubana n’abakinnyi bagenzi be atarapimwa Covid-19.”

“Bityo ubuyobozi bw’ikipe y’ingabo z’igihugu bukaba buhakana amakuru yiriwe acicikana ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Seif yasezerewe muri APR FC kuko ubuyobozi bwa APR FC butarafata icyemezo ku makosa yakoze yo kuva mu mwiherero atabiherewe uburenganzira.”

Nyuma y’amakuru yakomeje kuvugwa, umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga, mu butumwa yageneye itangazamakuru, yashimangiye ko ikipe ya APR FC ari ikipe ifite indangagaciro igenderaho zirimo kugira ikinyabupfura, ndetse anavuga ko kugenda k’umukinnyi bitabuza ikipe gukomeza kwitwara neza.

Umuyobozi wa APR FC Lt Gen. Mubarakh Muganga
Umuyobozi wa APR FC Lt Gen. Mubarakh Muganga

Ibikubiye mu butumwa Lt Gen Mubarakh Muganga yoherereje Radio Flash kuri uyu munsi.

“Muraho neza. Numvise muteguza abumva radio yanyu ko ngo hari ahamaze iminsi hari bombori bombori none ngo yimukiye Shyorongi muri APR ndagira ngo mbamenyeshe ko iyo nkuru atari yo. Nsabe ko muntumikira;

“Mwageze n’aho muvuga ko ngo uwo mwuka mubi uri hagati ya Coach Adil, Team Scout Eto n’umukinnyi Seif? Ibyo muvuga si ko bimeze. Ikibazo kibaye kimwe n’ibindi byavuka bikurikiranwa kandi bigakemurwa na management n’ubuyobozi bwa APR. Case ya Olivier Seif yatorotse Camp turabimenya tumufatira ibihano.”

“Twibutsa kenshi abakozi n’abakinnyi ba APR F.C ko ari ikipe y’Ingabo z’Igihugu (RDF) bityo basabwa kurangwa na discipline mbere y’ibindi byose. Aho Ikipe y’Ingabo itandukanira n’izindi ni uko bibaye ngombwa twakwemera gutakaza Igikombe ariko tudatakaje discipline.”

“Nsoze mvuga ko APR F.C umukino wayo ushingira ku bakinnyi bose nka Team ntabwo ari ku mukinnyi runaka. Sinifuje kujya mu mazina y’abakinnyi twatandukanye vuba aha, ariko Ikipe ikomeza gutsinda. N’umukino twaraye dukinnye Seif atarimo umwanya we nta cyuho wagaragayemo. “

“Nk’itangazamakuru twemera, mwemere tubasabe mufashe Football Nyarwanda muvuga ibitagenda mu buryo bufite icyerekezo, Abakinnyi bacu barangwa no kudakora kinyamyuga mukabagira inama zikwiye. Naho gusa nk’aho ibibazo byabo mushaka kubyegeka kuri Management n’ahandi ntibifasha Abakinnyi kwikosora na Football yacu. Murakoze.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka