Turi mu biganiro: Abdou Mbarushimana ushobora kujya muri Etoile de l’Est

Nyuma yo kuva mu ikipe ya Bugesera FC, umutoza Abdou Mbarushimana ari mu biganiro n’ikipe ya Etoile de l’Est, nayo idahagaze neza kugeza ubu.

Umutoza Abdou Mbarushimana
Umutoza Abdou Mbarushimana

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Abdou Mbarushimana yavuze ko bari mu biganiro ariko kugeza ubu bitari byarangira.

Yagize ati “Turimo kuganira ariko ntabwo twari twagera ku musozo, ibiganiro bigeze kuri 80%.”

Ikipe ya Etoile de l’Est isanzwe ifite umutoza mukuru iheruka gushyiraho, Addy Bukaraba, gusa umutoza Abdou Mbarushimana avuga ko gukorana nawe bizaterwa n’ikipe.

Yagize ati “Nibo bazafata umwanzuro na Addy nibabona yaba umutoza wungirije, bazamumpa dukorane. Addy nabona yaba umutoza wungirije azaza dufatanye.”

Ubuyobozi bwa Etoile de l’Est binyuze ku munyamabanga w’iyo kipe, Byukusenge Elie, aganira na Kigali Today yahakanye amakuru y’ibiganiro barimo na Abdou Mbarushimana, ariko ntiyahakana ko barimo gushaka umutoza kandi nawe ashobora kuzamo.

Yagize ati “Oya ntabwo ariyo, ntabwo turimo gutekereza kuba twaganira na Abdou, wenda ngo mvuge ngo twaraganiye ariko bishobotse ko twongeramo umutoza yazamo.”

Ikipe ya Etoile de l’Est kugeza ku munsi wa 19 wa shampiyona, iri ku mwanya wa 14 n’amanota 17 ikaba irimo kwitegura umukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona, aho izakira Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Werurwe 2022, kuri stade ya Ngoma.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

MUMBE AMAFOTO

DANI yanditse ku itariki ya: 5-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka