Wari umukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze wabereye kuri stade ya Shahid-Hamlaoui utangira ku isaha ya saa mbili z’ijoro ku isaha ya Kigali.
Iyi kipe y’abashinzwe umutekano yageze muri Algeria mu ntangiriro z’iki cyumweru, mu minota 45 y’igice cya mbere yihagazeho ariko ku munota wa kabiri w’inyongera y’icyo gice myugariro wayo akora ikosa ryavuyemo penaliti yatsinzwe na Brahim Dib, bituma igice cya mbere kirangira CS Constantine ifite igitego 1-0.
Mu gice cya kabiri Police FC yageragezaga gukina ishaka kwishyura ariko inarinda ko izamu ryayo ryajyamo ikindi gitego kugira ngo bizayorohere mu mukino wo kwishyura uzabera i Kigali.
Gusa ibyo yifuzaga ntabwo ariko byagenze kuko ku munota wa 79 w’umukino yatsinzwe igitego cya kabiri cyatsinzwe na Tosin Omoyele. Kuri uyu munota kandi Henry Msanga wa Police FC yahawe ikarita itukura, umukino urangira itsinzwe ibitego 2-0.
Umukino wo kwishyura uteganyijwe kubera kuri Kigali Pelé Stadium, tariki 25 Kanama 2024, saa cyenda z’igicamunsi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|