Tchabalala yafashije AS Kigali gutsinda Gorilla FC

Ikipe ya AS kigali yatsinze gorilla igitego kimwe cyatsinzwe na Shaban Hussein Tchabalala ku munota wa 8 w’igice cya mbere, nyuma y’umupira wari uhinduwe neza na Rukundo Denis.

Tchabalala ni we watsinze igitego cya AS Kigali
Tchabalala ni we watsinze igitego cya AS Kigali

Wari umukino w’umunsi wa 3 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda. aho Gorilla FC itarabona amanota 3 yari yakiriye ikipe y’abanyamugi AS Kigali.

Umukino watangiye ikipe zombi zisatirana, gusa ikipe ya As kigali ukabona ko irusha ikipe ya Gorilla kuko ntibyaje no gutinda aho ku munota wa munani gusa w’igice cya mbere, myugariro w’iburyo wa AS Kigali, Rukundo Denis yahinduye umupira mu ruba rw’amahina rwa Gorilla ugonga umutambiko uragaruka, usanga Tchabalala ahagaze neza awutereka ku mutwe igitego kiba kiranyoye.

Tchabalala yishimira igitego
Tchabalala yishimira igitego

Igice cya mbere nta bundi buryo bukomeye bwabonetse ku mpande zombi yaba As Kigali yewe na Gorilla, mu gice cya kabili ikipe ya AS Kigali yakoze impinduka, Ndekwe Felix yinjira mu kibuga asimbura Haruna Niyonzima, Kwizera Pierre wari na captain asohoka mu kibuga asimburwa na Niyibizi Ramathan.

Sugira Ernest yinjiye mu kibuga asimbura Shaban Hussein Tchaballa, nyuma gato Biramahire Abeddy na we yaje kwinjira mu kibuga asimbura Lawal Aboubakar maze Rugirayabo Hassan na we yinjira asimbura Rukundo Dennis.

Ku ruhande rwa Gorilla nta mpinduka nyinshi zabayeho kuko basimbuje rimwe gusa, aho Iroko Oliwa Babatunde yinjiye mu kibuga agasimbura Keita Karifala.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, umutoza wa Gorilla FC, Rutayisire Edouard, yavuze ko ababajwe cyane no gutakaza uyu mukino.

Ati “Ndababaye kuri uyu mukino yewe n’umukino uheruka kuko dufite ikibazo mu bwugarizi pe! Ikipe twarayubatse ariko dufite ikibazo imbere kandi ubu ntacyo twagikoraho kuko isoko ry’igura n’igurisha ryararangiye, ariko tugiye gushaka ibindi bisubizo.”

Edouard wa Gorilla ngo ba rutahizamu be barimo kumutenguha
Edouard wa Gorilla ngo ba rutahizamu be barimo kumutenguha

Ku ruhande rw’umutoza wa AS Kigali, Eric Nshimiyimana, yavuze ko icyangombwa ari amanota atatu.

Ati “Icyangombwa ni amanota atatu, nta mukino usa n’undi burya iyo urimo kwitwara neza muri football bituma indi kipe muzahura ikwitegura neza ariko nawe uba ugomba guharanira kudatsindwa. Ikipe ya gorilla yari iri hejuru cyane ugereranyije n’iyo nabonye ikina na APR FC mu mukino wa gicuti”.

Ikipe ya As kigali ubu imaze kwibikaho amanota 9 mu mikino 3 imaze gukina, na ho Gorilla FC yo ifite inota rimwe gusa yakuye ku ikipe ya Marine nyuma yo kunganya ku munsi wa kabiri wa shampiyona.

Umutoza wa As kigali, Eric Nshimiyimana mu kiganiro n'itangazamakuru
Umutoza wa As kigali, Eric Nshimiyimana mu kiganiro n’itangazamakuru
AS Kigali
AS Kigali

Undi mukino wabaye:

Espoir FC 0-0 Gicumbi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ikipe yabanyamugi irabikora

Ndagijimana fabien yanditse ku itariki ya: 23-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka