Tchabalala yabonye ibyangombwa bimwemerera gukinira Bugesera ahereye kuri APR FC

Rutahizamu ukomoka i Burundi Shabban Hussein Tchabalala, ymaze kubona ibyangombwa bimwemerera gukinira Bugesera Fc mu mwaka w’imikino 2019/2020

Uyu ni umwe mu bakinnyi ikipe ya Bugesera yasinyishije muri uyu mwaka w’imikino bazwi barimo nka Murengezi Rodrigue, Peter Otema, Mustafa Francis, Kibengo (Mbaraga) Jimmy n’abandi.

Shabban Hussein Tchabalala wakiniye amakipe nk’Amagaju na Rayon Sports, akaba ndetse anakinira ikipe y’igihugu y’u Burundi, ntiyari yabashije gukina umukino w’umunsi wa mbere wa Shampiyona ubwo batsindaga Heroes ibitego 2-0.

Kuri uyu wa Mbere ni bwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryashyikirije ikipe ya Bugesera ibyangombwa (Licence) bimwemerera gukinira Bugesera amarushanwa ategurwa n’iri shyirahamwe muri uyu mwaka w’imikino.

Ku ruhande rwa APR FC iza kuba yakiriwe na Bugesera FC i Nyamata uyu munsi Saa Cyenda zuzuye, irakina idafite ba myugariro bayo babiri bavunikiye ku mukino wa mbere banganyijemo na AS Kigali igitego 1-1.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka