Tardy yahamagaye abakinnyi bazakina na Uganda

Umutoza w’Amavubi atarengeje imyaka 20, Richard Tardy, yashyize ahagaragara abakinnyi 19 azifashisha mu mukino wa gicuti uzahuza u Rwanda na Uganda tariki 28/02/2012 kuri Stade Amahoro i Kigali.

Muri abo bakinnyi 19 bahamagawe ku ikubitiro, hazongerwamo abandi bakinnyi batanu bazamenyekana nyuma gato y’umukino uzahuza Isonga FC na La Jeunesee tariki 22/02/2012 kuko hari abandi bakinnyi bazava mu Isonga no muri La Jeunesse. Aya makipe yombi by’umwihariko Isonga FC, akinisha abakinnyi bakiri batoya.

Umukino uzahuza u Rwanda na Uganda uzaba uri mu rwego rwo gutegura ikipe y’igihugu izakina imikino y’amajonjora yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’Afurika cy’abaterengeje imyaka 20 kizabera muri Algeria umwaka utaha.

Abakinnyi bagomba gutangira umwiherero kuva kuri uyu wa kane tariki 23/02/2012 kuri Hotel La Palisse ni:

Kwizera Olivier (Isonga FC),

Ntalibi Steven (Isonga FC),

Mvuyekure Emery (AS Kigali),

Rusheshangoga Michel (Isonga FC),

Habyarimana Eugène (Isonga FC),

Usengimana Faustin (Isonga FC),

Turatsinze Héritier (Isonga FC),

Habimana Hussein (Marines FC),

Hakizimana François (Isonga FC),

Bariyanga Hamdan (Etincelles FC),

Ndatimana Robert (Isonga FC),

Uwimana Jean d’Amour (Police FC),

Uwambazimana Léon (Nyanza FC),

Atuheire Kipson (APR FC),

Cyubahiro Jacques (Isonga FC),

Gashema Landry (Kiyovu Sports),

Habyarimana Innocent (AS Kigali),

Mwizerwa Amin (AS Kigali),

Bizimungu Aziz (SEC)

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka