Sunrise FC iri mu mwiherero i Huye yitegura Mukura VS

Ikipe ya Sunrise kuva tariki 7 Werurwe 2023 iri mu karere ka Huye aho izamara iminsi hafi ine mbere yuko ikina umukino wa shampiyona na Mukura VS kuri uyu wa gatandatu.

Abakinnyi ba Sunrise FC bari mu karere ka Huye kuva kuwa kabiri w'iki cyumweru
Abakinnyi ba Sunrise FC bari mu karere ka Huye kuva kuwa kabiri w’iki cyumweru

Sunrise FC kugeza ubu iri ku mwanya wa 12 muri shampiyona aho ifite amanota 24 yerekeje mu karere ka Huye nyuma y’uko itsinze Police FC kuwa 7 Werurwe 2023 igitego 1-0 kuri sitade ya Muhanga mu mukino wo kwishyura wa 1/8 gusa igasesererwa.

Umutoza wiyi kipe Seninga Innocent aganira n’itangazamakuru mbere yo kwerekeza i Huye kuwa kabiri wiki cyumweru yavuze ko uyu mwiherero awitezeho ko uzaba umusaruro mwiza muri uyu mukino.

Ikipe iri gukorera imyitozo kuri sitade mpuzamahanga Huye
Ikipe iri gukorera imyitozo kuri sitade mpuzamahanga Huye

Ati"Imbaraga za mbere ni uko komite yakoze iyo bwabaga tukaba turangije umukino tugiye guhita tujya i Huye, kuba ikipe igiye kwitegurira i Huye ikahamara iminsi 3,4 itegura umukino izo ni imbaraga kandi twizeye ko umukino tuzawitwaramo neza."

Seninga Innocent uvuye mu bihano byo guhagarikwa iminsi irenga 15 adatoza kubera umusaruro mucye kandi akomeza avuga ko nyuma yuyu mukino bazafata umwanya bakaganira n’abakinnyi bakareba aho biri gupfira.

Ati"Niba bavuze ngo duhagaritse umutoza kubera ko ikipe itari gutsinda abasigaranye nayo nabo ntibatsinde ubwo ikibazo kivuye ku batoza wenda kiri mu buyobozi cyangwa mu bakinnyi.Aka karuhuko tuzajyamo nyuma yuyu mukino tuzicara ari komite ari abakinnyi turebe aho ikibazo cyari kiri mbere kugira ngo gikemuke."

Sunrise FC bari no gukora n'urugendo rw'amaguru rubafasha kunanura imitsi
Sunrise FC bari no gukora n’urugendo rw’amaguru rubafasha kunanura imitsi

Ikipe ya Sunrise FC muri shampiyona imaze imikino irindwi (7) idatsinda aho yatsinzwemo itanu (5) inganyamo ibiri (2).

Biteganyijwe ko Mukura VS izakira Sunrise FC mu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona tariki 11 Werurwe 2023 saa cyenda kuri sitade mpuzamahanga ya Huye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka