Sugira na Mugisha wa Rayon Sports bongewe mu Mavubi yitegura Uganda

Sugira Ernest uheruka gusinyira APR na Mugisha Gilbert wa Rayon Sports biyongereye mu basatirizi b’Amavubi yitegura umukino wo kwishyura uzabahuza na Uganda.

Nyuma yo gutsindwa na Uganda kuri St Mary’s Kitende Stadium mu mukino ubanza, ikipe y’igihugu y’u Rwanda iraza gusubukura imyitozo kuri uyu wa Kabiri kuri Stade ya Kigali, n’ubwo kuri uyu wa Mbere iyo kipe iza kuba ikora imyitozo yoroheje i Bugesera aho ikorera umwiherero.

Amavubi yatsinzwe na Uganda 3-0 mu mukino ubanza
Amavubi yatsinzwe na Uganda 3-0 mu mukino ubanza

Iyo kipe y’igihugu nyuma yo kwisanga isabwa ibitego bigera kuri 4 kugira ngo ibe yasezerera Uganda yabatsinze 3-0 mu mukino ubanza, iyo kipe yongeye gushyira imbaraga mu busatirizi ngo irebe ko yazabona ibyo bitego.

Ikipe ya Uganda isa nk'iyamaze kwibonera itike iyerekeza Nairobi umwaka utaha
Ikipe ya Uganda isa nk’iyamaze kwibonera itike iyerekeza Nairobi umwaka utaha

Mu bakinnyi bamaze kongerwa mu ikipe y’igihugu Amavubi, harimo rutahizamu Sugira Ernest uheruka gusinyira APR Fc avuye muri AS Vita Club, uyu akaba yari yarigaragaje mu marushanwa ya CHAN yabereye mu Rwanda umwaka ushize, aho yatsinze ibitego 3 mu irushanwa ryose.

Sugira Ernest aratangirana imyitozo n'Amavubi
Sugira Ernest aratangirana imyitozo n’Amavubi

Uretse Sugira, umutoza Antoine Hey yaniyambaje rutahizamu Rayon Sports iheruka kugura imuvanye muri Pepiniere, uwo ni Mugisha Gilbert n’ubundi wari wahamagawe n’uwo mutoza mbere,ariko ntabashe gusigara ku rutonde rwa nyuma.

Mugisha Gilbert yongewe mu busatirizi bw'Amavubi
Mugisha Gilbert yongewe mu busatirizi bw’Amavubi

Abo bakinnyi kandi bazaba banaziba icyuho cya Mubumbyi Barnabe utazakina umukino wo kwishyura nyuma yo kubona ikarita ya kabiri y’umuhondo, ikazatuma adakina umukino wo kwishyura we na Rucogoza Aimable Mambo na we ufite amakarita abiri y’umuhondo.

Umukino wo kwishyura uteganijwe kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade ya Kigali, aho ikipe izatsinda,izahita ibona itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika gihuza abakinnyi bakina imbere mu gihugu "CHAN" kizabera muri Kenya umwaka utaha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ndabona ari ugutarataza ay’inuma!

baptiste yanditse ku itariki ya: 14-08-2017  →  Musubize

rwose niba Mashami ajya asoma ibinyamakuru yumvwe neza ibyo abasomyi bandika niba ashaka umukino mwiza avanemo yannik amusimbuze muhajiri ikindi bongeremo sadam mubwugarizi naho ubndi uganda izongera ibasebereze imbere yafana banyu

kay yanditse ku itariki ya: 14-08-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka