Stade mpuzamahanga ya Huye yemewe na CAF

Sitade mpuzamahanga ya Huye yari imaze iminsi ikorerwa igenzura n’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) ngo yemererwe kwakira imikino mpuzamahanga, yahawe ubu burenganzira.

Stade Huye yemerewe kwakira imikino mpuzamahanga
Stade Huye yemerewe kwakira imikino mpuzamahanga

Ibi byagaragajwe na gahunda y’imikino y’umunsi wa gatatu n’uwa kane yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2023, yasohowe na CAF aho yerekana ko tariki 27 Werurwe 2023 u Rwanda ruzakira ikipe ya Benin, umukino ukabera kuri Stade mpuzamahanga ya Huye saa cyenda.

Umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Henry Muhire, yabwiye Kigali Today ko kuba iyo Stade yasohotse ku hazakinirwa imikino yemewe, kandi ko hari ibizakomeza kunozwa, cyane ko ari n’inyungu z’u Rwanda muri rusange.

Ati “Kuba stade yacu yasohowe kuri gahunda y’ahazabera imikino ni uko ubwo yemewe. Gusa haba hari ibindi CAF ikidusaba tuvugana. Yayemeye ariko bisaba ko hari ibyo ugenda ukosora cyane ku myakirire, ku mahoteli nibindi, rero nibyo tuzakomeza gukoraho n’ubundi kuko ni inyungu zacu.”

FERWAFA yaherukaga gutanga ibindi bintu yari yasabwe na CAF muri iri genzura, birimo kwerekana niba aho umukino uzabera hari hoteli ziri ku rwego rwiza, intera iri hagati y’ikibuga cy’indenge n’ikibuga ndetse n’ibindi bitandukanye byuzuza ibyo yari yatanze mbere, birimo amashusho n’amafoto bigaragaza imiterere ya stade ubwayo.

Mu itsinda u Rwanda ruherere ikindi gihugu kitari gifite stade yemewe ni Mozambique, ariko nacyo Estdio Nacional do Zimpeto yemewe, bizatuma bakirira ikipe y’igihugu ya Senegal imbere mu gihugu tariki 28 Werurwe 2023, mu gihe iki gihugu umukino wa mbere cyakiriyemo u Rwanda wabereye muri Afurika y’Epfo.

Amavubi azasura Benin tariki 22 Werurwe 2023, ahite nayo ayakira nyuma y’iminsi itanu i Huye mu mukino uzasifurwa n’abasifuzi bakomoka muri Somalia, bayobowe na Omar Abdulkadir Artan.

CAF yemereye Stade mpuzamahanga ya Huye kwakira umukino uzahuza u Rwanda na Benin
CAF yemereye Stade mpuzamahanga ya Huye kwakira umukino uzahuza u Rwanda na Benin
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka