Sredojevic Milutin ‘Micho’ niwe watorewe kuba umutoza w’Amavubi

Kuri uyu wa mbere nibwo Minisiriri wa Siporo Protais Mitali yatangaje kumugaragaro ko umunyaserbia Sredojevic Milutin ‘Micho’ ari we uzahabwa akazi ko gutoza Amavubi.

Mitali kandi yanaboneyeho gutangaza ko Micho azungirizwa na Jean Marie Ntagwabira usanzwe atoza Rayon Sport akazafatanya na Eric Nshimiyimana wari unasazanzwe ari umutoza wungirije w’ikipe y’igihugu. Umutoza w’abanyezamu yagizwe Ibrahim Mugisa wari usanzwe akora ako kazi muri APR FC.

Minisitiri Mitali yatangaje ko nyuma yo gusesengura ubuhanga bw’abashakaga gutoza Amavubi basanze Micho ari we ufite ubumenyi bifuzaga. Avuga kandi ko basanze Eric Nshimiyimana na Jean Marie Ntagwabira ari bo bamwungiriza akazi kakagenda neza.

Nyuma w’umuhango wo kwerekana aba batoza, umuyobozi wa FERWAFA Celestin Ntagungira yabamurikiye abakinnyi bagiye gutoza. Uyu munsi nibwo Amavubi yatangite imyitozo yo kwitegura umukino wa Eritrea uzaba tariki 11 Ugushyingo mu rwego rwo gushaka itike yo kuzakinira igokombe cy’isi cya 2014.

Nyuma yo kugera ho ikipe icumbitse, Micho yaganiriye n’abakinnyi abasaba kurangwa n’ishyaka ryo gutsinda ndetse n’ikinyabupfura. Micho yizera ko bazagera kuri byinshi mu iterambere ry’umupira mu Rwanda nibashyira hamwe.

Tubibutse ko abatoza basaga 30 harimo abanyarwanda n’abanyamahanga bari basabye gutoza Amavubi, nyuma yo kubasesengura hatoranyijwemo abatoza batanu na bo baza gutoranywamo umwe ari we Micho wimitswe nk’umutoza mukuru w’Amavubi uyu munsi.

Micho w’imyaka 42, umenyerewe cyane mu gutoza amakipe atari ay’ibihugu (Clubs) azi cyane m’umupira wo mu karere ka Afurika y’uburasirazuba kuko yatoje Villa SC yo muri Uganda, atoza Yang Africans yo muri Tanzania ndetse na Al Hilal yo muri Soudan.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka