Skol yashyikirije Rayon Sports imyambaro n’ibikoresho bifite agaciro ka Miliyoni 25 Frws (AMAFOTO)

Ibikoresho byatanzwe birimo imyambaro yo gukinana haba mu rugo ndetse n’igihe yasohotse, imyenda yo kwambara igihe bagiye gukina, ibikoresho by’imyitozo ndetse n’imyenda y’ikipe y’abakiri bato

Ibi bikoresho bigenerwa rayon Sports bifite agaciro ka Miliyoni 25 Frws izajya ihabwa buri mwaka w’imikino mu myaka y’amasezerano impande zombi zasinyanye.

Ikipe nkuru ubwo izajya iba yakiriye mu rugo, izajya yambara imyenda yiganjemo ibara ry’uburu imbere yanditseho “SKOL”, yajya hanze ikambara imyenda yiganjemo ibara ry’umweru n’ubururu buke, mu gihe ikipe y’abakiri bato izajya yambara imyenda yanditseho Amazi ya Virunga.

Bitandukanye n’uko byari bisanzwe bimenyerewe mu myaka isaga itandatu ishize, uyu mwaka w’imikino ikipe ya Rayon Sports ntizongera kwambara imyenda iriho amazina, ikazambara imyendairiho ijambo “Rayon Sports” ndetse na numero y’umukinnyi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ikibzo nuko nta mazina yanditseho, kuko igihe yari yanditseho byatumye twemeza mucyeba aratwigana. gusa iyi myambaro nimyiza pe!!

Julien yanditse ku itariki ya: 24-04-2021  →  Musubize

rayon sport tubarinyumaaaaa oeeeeeee!!!!!!!

karimbanya victor love yanditse ku itariki ya: 24-04-2021  →  Musubize

ndashimira ubuyobozi bwikipe rayan sport fc numufatanya bikorwa natwe abafana turabyishimiye igisigaye nitsinzi nigikombe vel good

nitwa nisingizwe sarupongo nyarukoni manishya gatsibo yanditse ku itariki ya: 23-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka