Simba yatsinze Rayon Sports mu mukino wa gicuti yayitumiyemo

Ikipe ya Simba Sports Club yo mu gihugu cya Tanzaniya yatsinze ikipe ya Rayon Sports igitego 1-0 mu mukino wa gicuti yayitumiyemo.

Uyu mukino wa gicuti wabaye kuri uyu wa 8 Kanama 2017 wabereye muri Tanzaniya i Dar es Salaam, Simba yawutumiyemo Rayon Sports inayikorera ibisabwa byose warangiye Simba ariyo yegukanye intsinzi y’igitego 1-0.

Simba yatsinze Rayon Sports imbere y'abafana amagana
Simba yatsinze Rayon Sports imbere y’abafana amagana

Iki gitego cyabonetse mu gice cya mbere ku munota wa 15 aho cyatsinzwe na Ibrahim Mohamed maze igice cya mbere kirangira nta gihindutse.

Mu gice cya kabiri Simba yinjije umukinnyi w’umunyarwanda Haruna Niyonzima wanigaragaje Simba ikomeza kugerageza gushaka igitego cya kabiri ari nako Rayon Sports ishakisha igitego cyo kwishyura ariko ntihagira igihinduka umukino urangira ari 1 cya Simba ku busa bwa Rayon Sprts.

Rayon Sports itozwa na Karekezi Olivier yatsinzwe umukino wa mbere mpuzamahanga ikinnye muri uyu mwaka w'imikino
Rayon Sports itozwa na Karekezi Olivier yatsinzwe umukino wa mbere mpuzamahanga ikinnye muri uyu mwaka w’imikino

Karekezi livier niwo mukino we wa mbere mpuzamahanga yari akinnye, mbere yo kwerekeza muri Tanzaniya akaba ayari yatangarije itangazamakuru ko uyu mukino wa Simba uzamufasha kureba neza imikinire y’abakinnyi be bikarushaho gutuma abona ikipe ye neza.

Muri uyu mukino abafana ba Simba baboneyeho kureba bamwe mu bakinnyi bashya bakomeye baguzwe aribo Haruna Niyonzima na Emmanuel Okwi.
Biteganyijwe ko ikipe ya Rayon Sports izagaruka mu Rwanda kuri uyu wa kane tariki ya 10 kanama 2017 aho Umutoza Karekezi Olivier n’ikipe ye bazakomeza imyitozo bitegura Shampiyona.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka