Sibomana Patrick wakiniraga Police FC yabonye ikipe nshya

Umunyarwanda Sibomana Patrick wakiniraga Police FC yamaze kwerekeza mu ikipe ya Ferroviário da Beira yo muri Mozambique

Nyuma y’imyaka hafi ibiri akinira ikipe ya Police Football Club, Sibomana Patrick yamaze kwerekeza mu ikipe ya Ferroviário da Beira ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Mozambique.

Sibomana Patrick yakiniraga Police FC
Sibomana Patrick yakiniraga Police FC

Ikipe ya Police Football Club ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twiiter, yatangaje ko amakipe yombi yamaze kumvikana ku igurishwa ry’uyu mukinnyi, bamwifuriza ishya n’ihirwe mu ikipe nshya yerekejemo.

Ikipe ya Police FC yashimiye Sibomana Patrick
Ikipe ya Police FC yashimiye Sibomana Patrick

Sibomana Patrick yasinye muri Police FC avuye mu ikipe ya Young Africans yo muri Tanzania, akaba yaranakinnye kandi mu makipe arimo Mukura Victory Sports, APR FC n’Isonga mu Rwanda, akaba hanze y’u Rwanda yaranakiniye ikipe ya FC Shakhtyor Soligorsk yo muri Belarus.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka