Sibomana Patrick wakiniraga Mukura yerekeje muri Yanga yo muri Tanzania

Sibomana Patrick wari umaze amezi make asinyiye ikipe ya Mukura VS, yamaze kumvikana n’ikipe ya Yanga Africans aho agomba kuzayikinira imyaka ibiri

Nyuma y’iminsi yari amaze yerekeje muri Tanzania mu biganiro n’ikipe ya Yanga Africans, ibiganiro byaje kurangira Sibomana Patrick uzwi nka Pappy yemeye gusinyira ikipe amasezerano y’imyaka ibiri.

Sibomana Patrick yari amaze amezi atatu yerekeje mu ikipe ya Mukura
Sibomana Patrick yari amaze amezi atatu yerekeje mu ikipe ya Mukura

Uyu musore wanyuze mu makipe arimo Isonga Fc, APR Fc ndetse na Mukura yagiyemo avuye muri Shakhtyor Soligorsk yo mu cyiciro cya mbere muri Belarus, akaba yerekeje mu ikipe ya Young Africans (Yanga) ifite gahunda yo kwiyubaka cyane muri uyu mwaka w’imikino utaha

Ikipe ya Yanga ibinyujije kuri Twitter yamuhaye ikaze
Ikipe ya Yanga ibinyujije kuri Twitter yamuhaye ikaze
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka