Sheikh Habimana Hamdan yatorewe kuyobora Ijabo Ryawe Rwanda ku nshuro ya kabiri

Mu nama y’Inteko rusange y’ihuriro ry’amarerero y’umupira w’amaguru mu Rwanda “IJABO RYAWE RWANDA”, Sheikh Habimana Hamdan yongeye gutorerwa kuriyobora

Kuri uyu wa Gatanu muri Kigali Convention Center, habereye inama y’Inteko rusange yahuje abanyamuryango b’ihuriro ry’amarerero y’umupira w’amaguru mu Rwanda rizwi nka“IJABO RYAWE RWANDA”, aho mu ngingo nyamukuru harimo amatora ya Komite nyobozi nshya.

Muri aya matora, Sheikh Habimana Hamdan wari usanzwe ari umuyobozi wa Ijabo Ryawe Rwanda, yongeye kugirirwa icyizere aho yatowe n’abanyamuryango bose 125 batoye (100%), atorerwa indi manda y’imyaka itanu.

Sheikh Habimana Hamdan watorewe kuyobora Iabo Ryawe Rwanda
Sheikh Habimana Hamdan watorewe kuyobora Iabo Ryawe Rwanda

Abagize Komite Nyobozi nshya ya Ijabo Ryawe Rwanda

Perezida: Sheikh Habimana Hamdan

Visi Perezida ushinzwe Amarushanwa: Batariganya George

Visi Perezida ushinzwe Imiyoborere: Musabyimana Justin

Visi Perezida ushinzwe Uburere n’Umuco: Musanganwa Christine

Visi Perezida ushinzwe Imenyekanishabikorwa: Harelimana Emmanuel

Visi Perezida ushinzwe Iterambere na Tekinike: Ntibitura Jean Claude

Umunyamabanga Mukuru: Mutezinka Prisca

Umubitsi Mukuru: Ngaruyinka Pierre Célestin

Komiseri w’Ababyeyi: Nisingizwe André

Komiseri w’Iterambere na Tekinike: Dukuzimana Antoine

Komiseri w’Iterambere ry’Abari n’Abategarugori: Mutuyimana Sophie

Komiseri w’Imisifurire: Nzabahimana Emmanuel

Komiseri w’Imibereho myiza n’Ubuvuzi bwa siporo: Rombe Salum

Komiseri w’Itangazamakuru: Tegabanze Eric

Komiseri ushinzwe Imenyekanishabikorwa no gushaka Abaterankunga: Byiringiro Claude Ally

Komiseri w’Imyitwarire: Mungu Jitiada Vigoureux

Komiseri wa Komite Ngenzuzi: Tuyisenge Salua

Komiseri w’Akanama Nkempurampaka: Ntakirutimana Emmanuel

Komiseri wa Komisiyo y’Ubujurire: Eng Nsengiyumva Jean Eric

Abanyamuryango bashya bakiriwe mu nteko rusange

1.IGIHANGO SPORTS ACADEMY
2.KG RAIDERS FOOTBALL TRAINING CENTER
3. RAPID FOOTBALL TRAINING CENTER
4.AMFALA FOOTBALL TRAINING CENTER
5.RWANDA PEACE YOUTH FOOTBALL TRAINING CENTER
6.KAZO FOOTBALL TRAINING CENTER
7.INDAHANGARWA FOOTBALL TRAINING CENTER
8.LES AMIS SPORTIF
9.AMAHORO FOOTBALL TRAINING CENTER
10.EDEN FAMILY ACADEMY

Sheikh Habimana Hamdan yanashimiye abakoze ibikorwa by'indashyikirwa ndetse n'abayobozi b'ama Zones agize Ijabo Ryawe Rwanda
Sheikh Habimana Hamdan yanashimiye abakoze ibikorwa by’indashyikirwa ndetse n’abayobozi b’ama Zones agize Ijabo Ryawe Rwanda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka