Shampiyona y’u Rwanda: Kategaya, Mashami na Mbaoma mu begukanye ibihembo by’Ukuboza 2023
Ku wa Kabiri tariki ya 16 Mutarama 2023, nibwo hatanzwe ibihembo by’abakinnyi bitwaye neza muri shampiyona ya ‘Rwanda Premier League/RPL’ mu kwezi k’Ukuboza, ibihembo byatanzwe na ‘Gorilla Games’.
Umukinnyi ukiri muto ukina asatira izamu mu ikipe ya APR FC, Kategaya Elia, Umutoza w’ikipe ya Police FC, rutahizamu w’ikipe ya APR FC Victor Mbaoma n’umunyezamu w’ikipe ya Kiyovu Sports, Nzeyurwanda Djihad, ni bo baraye begukanye ibihembo by’abitwaye neza mu kwezi k’Ukuboza 2023, ibihembo byatangagwa ku nshuro ya mbere nyuma yaho Gorilla Games isinyanye amasezerano y’imikoranire na Rwanda Premier League.
Dore uko aba bose bahembwe
Umunyezamu w’ikipe ya Kiyovu Sports Nzeyurwanda Djihad, yahembwe nk’umunyezamu wahize abandi mu kugarura amashoti yaganaga mu izamu yabaga arinze, aho yahigitse bagenzi be bari bahanganye barimo Niyonkuru Pascal wa AS Kigali, Nicholas Sebwato wa Mukura VS ndetse na Simon Tamale wa Rayon Sports.
Kategaya Elia, umukinnyi ukiri muto ukina asatira izamu mu ikipe ya APR FC, ni we wegukanye igihembo cy’umukinnyi watsinze igitego cyiza kurusha abandi, igitego yatsinze ikipe ya Gasogi United ubwo yari akiri muri Mukura VS mbere yo kwerekeza muri APR FC.
Kategaya Elia yahigitse abandi bakinnyi bari bahanganye barimo Hakizimana Mudjiri w’ikipe ya Police FC, Samuel Pimpong G wa Mukura Victory Sports ndetse na Shalif Bayo wa Kiyovu Sports.
Umutoza wa Police FC, Mashami Vincent, ni we wegukanye igikombe cy’umutoza w’ukwezi k’Ukuboza, nk’uwahize abandi batoza. Mashami yegukanye iki gikombe ahigitse abatoza barimo nka Habimana Sosthene wa Musanze FC, Thierry Froger wa APR FC ndetse na Afahmaia Lofti wa Mukura Victory Sports.
Mashami Vicent yagize umusaruro mwiza mu kwezi k’Ukuboza, aho mu mikino 4 yakinnye yatsinzemo 3 atsindwamo umwe yatsinzwe n’ikipe ya Bugesera FC.
Victor Mbaoma, rutahizamu w’imyaka 27 ukinira ikipe ya APR FC, ni we wegukanye igihembo nk’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi mu kwezi k’ukuboza 2023, aho iki gihembo yagitwaye ahigitse abakinnyi barimo nka Hakizimana Muhadjiri w’ikipe ya Police FC, Bigirimana Abedi wa Police FC ndetse na Nzinga Hertien Luvumbu wa Rayon Sports.
Abitwaye neza bose bashyikirijwe igikombe giherekejwe na sheke y’Amafaranga ibihumbi 300Frw, usibye Victor Mbaoma wahawe miliyoni 1Frw, ibi bihembo bikazajya bitangwa buri kwezi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|