Shampiyona y’icyiciro cya mbere irasubukurwa APR FC na Rayon Sports zerekeza i Bugesera

Kuri uyu wa Kane harasubukurwa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru, aho umukino utegerejwe ari uzahuza ikipe ya Police Fc na Rayon Sports

Nyuma y’iminsi shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru yari imaze ihagaze kubera imikino mpuzamahanga ya gicuti Amavubi yakinaga, iyi shampiyona irasubukurwa kuri uyu wa Kane hakinwa imikino y’umunsi wa gatatu.

Rayon Sports na Police FC ni wo mukino utegerejwe na benshi
Rayon Sports na Police FC ni wo mukino utegerejwe na benshi

Ku makipe ahatanira igikombe, ku kibuga cy’i Bugesera hateganyijwe imikino ibiri, aho ku i Saa Sita zuzuye ikipe ya Bugesera izakira APR FC, naho Police FC ikakira Rayon Sports ku i Saa Cyenda n’igice.

Uko amakipe azahura mu bahatanira igikombe

15h00: Espoir FC vs Mariness (Stade Rusizi)
12h00: Bugesera v APR FC (Stade Bugesera)
15h30: Police FC vs Rayon Sports (Stade Bugesera)
15h00: Rutsiro FC vs AS Kigali (Stade Umuganda

Amakipe ahatanira kutamanuka

15h00: Mukura VS Etincelles (Stade Huye)
15h00: Kiyovu vs Musanze ( Stade Mumena)
15h00: Sunrise vs Gasogi United (Stade Nyagatare)
15h00: AS Muhanga vs Gorilla Fc (Stade Muhanga)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka