Kuri uyu wa mbere ni bwo umutoza Seninga Innocent yafashe ikaramu yandikira ikipe ya Bugesera ayimenyesha ko amasezerano bari bafitanye yifuza ko bayasesa, ndetse anabishyuza ibirarane by’imishahara y’amezi abiri.
Nyuma yo gusezera kwa Seninga, hakomeje kwibazwa impamvu uyu mutoza yaba asezeye ku kazi ke nta handi hantu agiye kwerekeza, gusa amakuru agera kuri Kigali Today ni uko uyu mutoza ibiganiro bigeze kure n’ikipe ya Musanze, ngo abe yajya kuyibera umutoza mukuru.
Seninga Innocent naramuka asinye muri Musanze bizaba ari ubwa kabiri agiye gutoza iyi kipe, nyuma y’uko yari yigeze no kuyibera umutoza mu mwaka w’imikino ushizemu mikino yo kwishyura, aho yayerekejemo agiye gusimbura Habimana Sosthene.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|