Seninga Innocent ashobora gusimbura Ruremesha muri Musanze

Umutoza Seninga Innocent washeshe amasezerano yari afitanye n’ikipe ya Bugesera, biravugwa ko agiye gusubira muri Musanze gusimbura Ruremesha Emmanuel

Kuri uyu wa mbere ni bwo umutoza Seninga Innocent yafashe ikaramu yandikira ikipe ya Bugesera ayimenyesha ko amasezerano bari bafitanye yifuza ko bayasesa, ndetse anabishyuza ibirarane by’imishahara y’amezi abiri.

Seninga Innocent ubwo yasinyaga muri Musanze tariki ya 2 Gicurasi 2018
Seninga Innocent ubwo yasinyaga muri Musanze tariki ya 2 Gicurasi 2018

Nyuma yo gusezera kwa Seninga, hakomeje kwibazwa impamvu uyu mutoza yaba asezeye ku kazi ke nta handi hantu agiye kwerekeza, gusa amakuru agera kuri Kigali Today ni uko uyu mutoza ibiganiro bigeze kure n’ikipe ya Musanze, ngo abe yajya kuyibera umutoza mukuru.

Seninga Innocent ubu ni umutoza wungirije mu ikipe y'igihugu Amavubi
Seninga Innocent ubu ni umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu Amavubi

Seninga Innocent naramuka asinye muri Musanze bizaba ari ubwa kabiri agiye gutoza iyi kipe, nyuma y’uko yari yigeze no kuyibera umutoza mu mwaka w’imikino ushizemu mikino yo kwishyura, aho yayerekejemo agiye gusimbura Habimana Sosthene.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka