Scandinavia yatsinze AS Kigali, yegukana igikombe cya mbere cya Shampiyona (AMAFOTO)

Ikipe ya Scandinavia yatsinze AS Kigali igitego 1-0 i Rubavu, yegukana igikombe cya Shampiyona y’abagore cya mbere mu mateka yayo

Nyuma y’imyaka 10 AS Kigali yiharira ibikombe muri Shampiyona y’abagore, Scandinavia ibashije guhindura amateka nyuma yo gutsinda AS Kigali.

Igitego kimwe rukumbi muri uyu mukino cyatsinzwe na Ukwikunda Jeannette ku munota wa 23 w’igice cya mbere, umukino urangira AS Kigali itabashije kwishyura.

Scandinavia yari yanatsinze AS Kigali mu mukino ubanza wabereye i Kigali, yegukanye iki gikombe itsinze imikino yose ya Shampiyona, ihabwa igikombe na Sheki ya Milioni 3,500 Frws.

Amwe mu mafoto yaranze uyu mukino

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka