Scandinavia WFC yahagaritswe mu banyamuryango ba FERWAFA

Kuri iki Cyumweru, Ikipe y’abagore ya Scandinavia yo mu Karere ka Rubavu yahagaritswe mu banyamuryango b’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda kubera kutitabira amarushanwa.

Uyu mwanzuro wafashwe n’Inama y’Inteko Rusange ya FERWAFA yateraniye muri Kigali Convention Center aho nkuko bisanzwe bigenda habanza kureba niba hari umunyamuryango(Abanyamuryango) wahagarikwa cyangwa agafatirwa ibihano. Ibi niko Byagenze maze Perezida Munyantwali Alphonse aha umwanya Umunyamabanga Mukuru Kalisa Adolphe ngo amenyesheje abitabiriye niba hari umunyamuryango uri muri iki cyiciro.

Umunyamabanga yatangiye avuga ko Ikipe ya Scandinavia WFC imaze imyaka itatu ititabira shampiyona kuva 2021-2022, 2022-2023 na 2023-2024 kandi nk’uko amategeko abiteganya akaba avuga ko ikipe imaze icyo gihe ititabira amarushanwa isezererwa mu banyamuryango ba FERWAFA.

Byasabye ko abanyamuryango babitorera, maze barabyemeza uwari yaje ayihagarariye Radjab Bizumuremyi wigeze kuyitoza ariko akaba ubu ari umutoza wa Etincelles FC, asabwa gusinya yabirangiza akava mu nteko rusange kuko aba atakiri umunyamuryango inama yo igakomeza.

Scandinavia WFC yasezerewe mu banyamuryango ba FERWAFA kubera kumara imyaka itatu idakina shampiyona
Scandinavia WFC yasezerewe mu banyamuryango ba FERWAFA kubera kumara imyaka itatu idakina shampiyona

Scandinavia WFC yashinzwe mu 2017 ishinzwe na Paluku Theirry Kasongo itangira gukina shampiyona y’icyiciro cya kabiri 2017-2018 ihita inazamuka mu cyiciro cya mbere uwo mwaka. Nyuma yo kuzamuka Scandinavia WFC yakoze amateka itwara igikombe cya shampiyona cyari kimaze igihe cyarihariwe na AS Kigali WFC ariko igitwara itanatsinzwe muri icyo gihe.

Nyuma y’icyorezo cya Covid 19 cyugarije Isi hagati ya 2020 na 2021 nta bikorwa bya siporo bibaho mu Rwanda, ubwo byasubukurwaga iyi ikipe ntabwo yongeye kugaragara kubera ibibazo by’amikoro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka