Samuel Eto’o asanga ikipe ya Cameroon izatwara Igikombe cy’Isi cya 2022

Umunyakameruni Samuel Eto’o wamamaye mu mupira w’amaguru, yavuze ko bwa mbere mu mateka ikipe z’ibihugu bya Afurika zizahura mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar, aho ngo ikipe y’igihugu ya Cameroon izatsinda iya Morocco.

Samuel Eto'o, Perezida w'Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Cameroun
Samuel Eto’o, Perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cameroun

Icyo gikombe cy’Isi kizatangirira mu Mujyi wa Doha ku itariki 20 Ugushyingo 2022, kikazamara ibyumweru bitanu mbere yo kugera ku musozo ku itariki 28 Ukuboza 2022.

Amakipe atatu yo ku Mugabane wa Afurika ni yo amaze kubaka amateka yo kugera mu mikino ya kimwe cya kane (1/4) cy’igikombe cy’Isi harimo Cameroon (1990), Senegal (2002) na Ghana (2010), ariko nta kipe y’iguhugu cya Afurika irakina mu makipe ane asoza imikino y’igikombe cy’Isi.

Samuel Eto’o, ni umunyabigwi mu mupira w’amaguru, akaba yarakiniye ikipe ya FC Barcelona na Inter Milan. Yakiniye ikipe y’igihugu ya Cameroon mu gikombe cy’Isi inshuro enye, ubu akaba ashyigikiye igitekerezo ko ikipe ye y’Intare z’Inkazi (Indomitable Lions) igiye kwandika amateka mashya kuri Sitade ya Lusail mu kwezi gutaha.

Ikipe ya Kameruni iri ku mwanya wa 43 ku rutonde rwa FIFA
Ikipe ya Kameruni iri ku mwanya wa 43 ku rutonde rwa FIFA

Aganira n’Igitangazamakuru ESPN, Eto’o yagize ati, “Afurika yakunze kugaragaza ko ishobora kwitwara neza mu gikombe cy’isi, ariko kugeza n’ubu ntiturigaragaza. Mu myaka yose ishize, amakipe ya Afurika yakomeje kugenda agira uburanararibonye buruseho, kandi ntekereza ko ubu yiteguye kujya mu gikombe cy’Isi ndetse akanagitwara. Cameroon izatwara igikombe cy’Isi itsinze ikipe ya Morocco.”

Eto’o avuga ko ikipe y’Igihugu ya Cameroon yafatira urugero ku ikipe ya Inter Milan yahoze akinira. Iyo kipe ya Inter Milan yatsinze Barcelona na Bayern Munich itwara igikombe cya ‘Champions League’ mu 2010, mu gihe cy’umutoza Jose Mourinho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka