Salomon Nirisarike wanduye #COVID19 ntazakina imikino ibiri ya Cap-Vert

Myugariro w’umunyarwanda Salomon Nirisarike n’abandi bakinnyi batanu bakinana banduye Coronavirus, bikazatuma atitabira imikino y’Amavubi.

Mu gihe ikipe y’igihugu y’u Rwanda ikomeje imyitozo yo gutegura imikino ibiri bazahuramo na Cap-Vert, abakinnyi bamwe bakina hanze barimo Meddie Kagere na Rwatubyaye Abdul bamaze kugera mu Rwanda, mu gihe hari abo biteganyijwe ko bazahurira muri Cap-Vert.

Salomon Nirisarike ntazakina imikino ibiri ya Cap-Vert
Salomon Nirisarike ntazakina imikino ibiri ya Cap-Vert

Gusa kuri myugariro Salomon Nirisarike usanzwe ukina mu ikipe ya FC PYUNIK yo muri Armenia, ntakitabiriye uyu mukino nk’uko yabitangarije B&B FM Umwezi aho yayibwiye ko azamara ibyumweru bibiri mu kato, nyuma yo kumusangamo icyorezo cya Coronavirus hamwe n’abandi bakinnyi batanu bakinana.

Ibi biraza gutuma imikino ibiri Amavubi afite na Cap-Vert, aho uwa mbere uzabera hanze tariki 11/11/2020, naho uwo kwishyura ukazahita ubera I Kigali tariki 17/11/2020, atazabasha kuwitabira kugeza ubu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka