Salima Mukansanga yatoranyijwe mu bazasifura igikombe cy’isi cy’abagabo kizabera muri Qatar

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi “FIFA” ryamaze gutangaza urutonde rw’abasifuzi bazasifura igikombe cy’isi, barimo umunyarwandakazi Salima Mukansanga

Nyuma yo gukora amateka yo kuba umugore wa mbere usifuye umukino w’igikombe cya Afurika cy’abagabo, Salima Mukansanga agiye kwandika andi mateka yo kuba mu bagore ba mbere bagiye gusifura igikombe cy’isi cy’abagabo.

Salima Mukansanga agiye gusifura igikombe cy'isi
Salima Mukansanga agiye gusifura igikombe cy’isi

Salima Mukansanga yatoranyijwe mu basifuzi 36 bazaba basifura hagati, aho abandi bagore batoranyijwe ari Stéphanie Frappart (u Bufaransa), Yoshimi Yamashita (u Buyapani)ndetse n’abasifuzi bo ku ruhande barimo Neuza Back (Brazil), Karen Díaz Medina (Mexico) na Kathryn Nesbitt wo muri Leta Zunze zunze Ubumwe za Amerika.

Urutonde rw'abasifuzi batoranyijwe
Urutonde rw’abasifuzi batoranyijwe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka