Sahabo Hakim wa Lille n’abandi bakinnyi bashya bageze mu Mavubi (AMAFOTO)

Abakinnyi bashya bahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu "AMAVUBI" bamaze kugera muri Maroc aho baje kwifatanya n’abandi mu mikino ibiri ya gicuti iteganyijwe

Kuri uyu wa Mbere tariki 19/09/2022, ikipe y’igihugu ‘AMAVUBI” yakiriye ikindi cyiciro cy’abakinnyi i Casablanca muri Maroc, barimo abakinnyi baje gukina bwa mbere mu ikipe y’igihugu.

Aba baje basanga abandi bari bahageze ku munsi w’ejo barimo abakina mu Rwanda usibye aba APR FC na AS Kigali zari zifite imikino mpuzamahanga, aba bahageze biyongereyeho na Rafael York ukina muri Sweden wahageze ejo nijoro.

Hakim Sahabo ukinira Lille yo mu Bufaransa yageze mu mwiherero w'Amavubi
Hakim Sahabo ukinira Lille yo mu Bufaransa yageze mu mwiherero w’Amavubi

Abakinnyi bageze mu mwiherero uyu munsi babimburiwe na Meddie Kagere ukina muri Tanzania wahageze ku i Saa ine za mu gitondo, aza gukurikirwa nyuma ya Saa Sita n’abandi bakinnyi barimo Sahabo Hakim ukinira Lille y’abatarengeje imyaka 19 mu Bufaransa, Sven Kalisa ukinira Etzella Ettelbruck yo mu cyiciro cya mbere muri Luxembourg, ndetse na Mutsinzi Ange ukinira Trofense yo muri Portugal na Muhire Kevin ukinira Al Yarmouk yo muri Kuwait

Sven kalisa
Sven kalisa
Mutsinzi Ange na Sven Kalisa
Mutsinzi Ange na Sven Kalisa

IMYITOZO N’UMUKINO WA MBERE WA GICUTI

Kuri uyu wa Mbere abakinnyi bakoze imyitozo yo kongera imbaraga guhera 18h00 za Casablanca, bakaba bazakora imyitozo isanzwe ku munsi w’ejo ku kibuga “ROCHES NOIRES”, ari naho hazajya habera imyitozo.

Biteganyijwe ko ikipe y’igihugu y’u Rwanda izakina umukino wa mbere na Guineé ku wa Gatanu tariki 23/09, ku i Saa Kumi za Casablanca ari zo 17h00 za Kigali, kuri “Barchid Stadium”

3. UKO ABANDI BAKINNYI BAZAHAGERA

Ku wa Mbere tariki 19/09/2022

• 17h00: Niyomugabo Claude, Fitina Omborenga, Mugunga Yves

Ku wa Kabiri tariki 20/09/2022

• 10h00: Ntwari Fiacre,
• 14h00: Niyonzima Ally
• Emmanuel Imanishimwe
• 22h30: Steve Rubanguka & Habimana Glen

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka