Rwemarika yatangaje imigabo n’imigambi irimo guha isura nshya umupira wo mu Rwanda

Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Ferwafa, Madamu Rwemarika Felicitee yaraye atangaje imigabo n’imigambi ye yiganjemo impinduka mu isura y’umupira w’amaguru

Madamu Rwemarika yatangaje ko ashaka kuvugurura isura y'umupira w'amaguru mu Rwanda
Madamu Rwemarika yatangaje ko ashaka kuvugurura isura y’umupira w’amaguru mu Rwanda

Kuri uyu wa Gatanu mu nyubako ya Kigali Convention Center, Madamu Rwemarika Felicitee yagiranye ikiganiro kirambuye n’itangazamakuru, aho ahanini yiganje mu gusobanura imigabo n’imigambi ye mu gihe ari kwiyamamariza kuyobora Ferwafa mu gihe cy’imyaka ine iri imbere.

Madamu Rwemarika wari usanzwe akuriye umupira w’abagore muri Ferwafa, yatangaje ko iki ari cyo gihe cye cyo kuvugurura umupira w’amaguru mu Rwanda, aho abona mu minsi yashize umupira wari urimo ugenda utakaza isura yawo mu Rwanda.

Arifuza Ferwafa ya bose, itari iy’umuntu umwe

Rwemarika yagize ati “Turashaka kuzaha ijambo abanyamuryango bose, bakagira uruhare mu kwitorera ingengo y’imari izajya ikoreshwa, ndetse bakajya banagezwaho raporo ku gihe, baba abagize inteko rusange, FIFA ndetse na CAF.”

“Hari amategeko menshi dushaka kuzavugurura, agahuzwa n’aya FIFA ndetse na CAF, ariko ibyo byose bikazanagirwamo uruhare n’abanyamuryango, tukubaka umupira ushingiye ku bunyamwuga, atari umupira udigadiga”

Barateganya guha imbaraga ibyiciro bitatu mu mupira w’amaguru kandi bikigenga

“Turabizeza ko nituramuka dutowe, tuzaha imbaraga icyiciro cya mbere, icya kabiri n’icya gatatu mu mupira w’amaguru, ku buryo hazaba hari amarushanwa byibura atatu atandukanye, ndetse kandi turashaka ko buri cyiciro kizaba kigenga, kandi na buri ntara igategura amarushanwa abiri mu mwaka”

Madamu Rwemarika wagiye yegukana ibihembo mpuzamahanga, arifuza no kugeza umupira w'amaguru ku rwego mpuzamahanga
Madamu Rwemarika wagiye yegukana ibihembo mpuzamahanga, arifuza no kugeza umupira w’amaguru ku rwego mpuzamahanga

Rwemarika yabajijwe n’itangazamakuru, aho akura icyizere cyo kuzagera ku byo yatangaje, mu gihe mu mupira w’abagore yayoboraga hari ibitarabashije kugerwaho, Rwemarika abasubiza ko atari we wafataga ijambo rya nyuma

“Byari bigoye kuko si njye wafataga ijambo rya nyuma, hari byinshi twifuzaga gukora ntitubyemerwe, ibindi tukabyemererwa twakubise amavi hasi, ariko ndamutse mbaye Umuyobozi wa Ferwafa naba mbasha gufata umwanzuro”

“Mu mupira w’abagore nayoboraga, mu bushobozi buke twari dufite hari byinshi twabashije kugeraho, harimo kuba dufite byibura icyiciro cya mbere n’icya kabiri kandi bikora neza, hari ibihembo mpuzamahanga twagiye twegukana kandi ntitwabihabwaga gutyo gusa”

Bahize guhanga udushya, ndetse bagaha imbaraga ibikorerwa mu Rwanda

Habanabakize Fabrice wahoze ayobora Sunrise, ni umwe mu bafatanyije kwiyamamazanya na Madamu Rwemarika, akaba yazamubera Visi-Perezida baramutse batowe, we yatangaje ko mu bindi bashyize imbere ari uguhanga utundi dushya hakazanwa n’indi mikino ishamikiye ku mupira w’amaguru

Habanabakize Fabrice wahoze ayobora Sunrise, ariyamamaza nka Visi-Perezida wa Rwemarika
Habanabakize Fabrice wahoze ayobora Sunrise, ariyamamaza nka Visi-Perezida wa Rwemarika

Yagize ati “Hari indi mikino dushaka kuzana harimo Football ikinirwa mu nzu “Futsali” ndetse n’ikinirwa ku mucanga “Beach Soccer”, ni imikino ikinwa ku rwego mpuzamahanga kandi ifite icyo yatumarira”

“Kuki buri gihe twumva ko kuvurwa neza ari ukujya hanze, turifuza kuba twavugurura iri vuriro rya Ferwafa ku buryo ryakongererwa ubushobozi rikajya ku rwego mpuzamahanga, abakinnyi bacu bakajya bivuriza mu Rwanda kandi ku buryo bwihuse hatabanje gutegereza amezi n’amezi ngo bajye hanze”

“Turifuza gushyigikira gahunda y’ibikorerwa mu Rwanda, tugashyiraho uruganda rukora imyenda ya Siporo hano mu Rwanda,ikazakora ubucuruzi bw’iyo myenda kandi inyungu zikaba iz’abanyarwanda”

Uwintwari John we yazaba akuriye Komisiyo y'umutekano
Uwintwari John we yazaba akuriye Komisiyo y’umutekano
Kanamugire Fidele, we azaba ashinzwe iterambere ry'umupira w'amaguru, igihe Rwemarika yazaba atowe
Kanamugire Fidele, we azaba ashinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru, igihe Rwemarika yazaba atowe
Musanabaganwa Christine, we ariyamamaza nk'uzaba ushizwe iterambere ry'umupira w'abagore muri Ferwafa
Musanabaganwa Christine, we ariyamamaza nk’uzaba ushizwe iterambere ry’umupira w’abagore muri Ferwafa

Nyinawumuntu Grace wahoze atoza As Kigali n’ikipe y’igihugu y’abagore, nawe wari witabiriye iki kiganiro, yashimiye Rwemarika intambara yarwanye yo kuzamura umupira w’abagore ndetse n’abaterankunga yagize azana mu Rwanda barimo na Sosiyete ya Nike, maze Rwemarika nawe amwizeza ko aramutse atowe yazana abandi baterankunga barenze abo kandi bafsha byinshi mu mpira.

Nyinawumuntu Grace wahoze atoza AS Kigali n'Amavubi ashimira Rwemarika
Nyinawumuntu Grace wahoze atoza AS Kigali n’Amavubi ashimira Rwemarika
Nyinawumuntu Grace yari yaje gukurikirana imigabo n'imigambi y'umudamu mugenzi we
Nyinawumuntu Grace yari yaje gukurikirana imigabo n’imigambi y’umudamu mugenzi we
Rwemarika na Komite bafatanya kwiyamamaza mu kiganiro n'itangazamakuru
Rwemarika na Komite bafatanya kwiyamamaza mu kiganiro n’itangazamakuru

Bimwe mu bigwi bya Rwemarika Felicite

  • Yabaye umunyamuryango w’inama y’Ubuyobozi bwa Ferwafa kuva 2007 kugeza ubu
  • Ni Vice perezida wa Komite Olimpike mu Rwanda
  • Afite impamyabumenyi z’ubuyobozi mu mikino zitangwa na FIFA
  • Umwe mu bari bagize komite yateguye igakurikirana CAN U17 yabareye mu Rwanda muri 2011
  • Umwe mu bari bagize Komite ikurikirana igikombe cy’isi cya U17 cyabereye muri Mexique 2011
  • Umwe mu bagize Komisiyo y’abagore muri CECAFA kuva 2011
  • Umwe mu bagize Komisiyo ya Komite mpuzamahanga y’imikino Olimpike
  • Muri 2016 yahawe igihembo na Komite Mpuzamahanga y’imikino Olimpike gihabwa abagore bitabira siporo
  • Muri 2015 yaherewe mu Bwongereza igihembo cya Stars Foundation Kingdom Award
  • Ni umuyobozi w’umuryango wa Act for Hope

Kugeza ubu Madamu Rwemarika n’abo bafatanyije batangaje ko bamaze kwizera abantu 35 bashobora kuzabatora, mu matora ateganyijwe kuba tariki ya 30 Ukuboza, aho Madame Félicité Rwemarika ahanganye na Nzamwita Vincent De Gaulle wari usanzwe ayobora Ferwafa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka