Rwatubyaye Abdul wa Rayon Sports yerekeje i Burayi mu igeragezwa

Myugariro w’ikipe ya Rayon Sports Rwatubyaye Abdul, yerekeje i Burayi muri Macedonia gukora igeragezwa.

Rwatubyaye Abdul umwe mu nkingi za mwamba mu ikipe ya Rayon Sports, yamaze gufata indege yerekeza ku mugabane w’i Burayi, aho agiye gukora igeragezwa.

Rwatubyaye ku kibuga cy'indege i Kanombe
Rwatubyaye ku kibuga cy’indege i Kanombe

Rwatubyaye Abdul yerekeje mu ikipe ya Shkupi yo mu gihugu cya Macedonia, aho agomba kumara ukwezi akora igeragezwa, bamushima akazerekeza muri iyi kipe izatangira Shampiona mu kwezi gutaha.

Iyi kipe ya Shkupi yerekejemo, yasoje Shampiona ishize iri ku mwanya wa gatanu muri Shampiona y’icyiciro cya mbere n’amanota 23.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nkwifurije amahirwe bro!watubereye myugariro mwiza

patrice ntirushwa yanditse ku itariki ya: 18-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka