Rwamagana FC yashimiwe gutsinda AS Kigali

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, yashimagije ikipe ya Rwamagana City FC nyuma yo gutsinda AS Kigali mu mukino w’umunsi wa 17 wa Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda, igitego kimwe ku busa.

Umunsi wa 17 wa Shampiyona, ikipe ya Rwamagana City FC, yakiriye ku kibuga cy’Akarere ka Ngoma, ikipe y’Umujyi wa Kigali yari ku mwanya mbere ku rutonde rwa Shampiyona, iyitsinda 1-0.

Ni igitego cyatsinzwe n’umukinnyi mushya w’iyi kipe, Cedrick Liselle Lissombo, ku munota wa 43 w’igice cya mbere cy’umukino.

Nyuma y’iyi ntisnzi, Akarere ka Rwamagana, kabinyujije ku rubuga rwa Twitter kashimiye abasore bakoze akazi gakomeye ko gutsinda ikipe yari ku mwanya wa mbere y’umunsi wa 17 wa Shampiyona.

Kagize kati “Dutewe ishema no gushimira cyane Ikipe ya Rwamagana City FC ku bwitange n’umurava bakomeje kugaragaza, bakatuzanira intsinzi n’ibyishimo. Uyu munsi Rwamagana City FC itsinze igitego 1:0 AS Kigali. Igitego cyatsinzwe na Cedrick Liselle Lisombo mu mukino waberaga kuri Stade ya Ngoma.”

Umwe mu bafana we yavuze ko iyi ntsinzi ya Rwamagana City FC, yayigwiririye nk’impanuka zisanzwe zibaho.

Ibi byatumye Akarere ka Rwamagana kamusubiza kavuga ko umupira widunda kandi nta kipe batatsinda.

“Uracyashidikanya ko Rwamagana City FC yatsinda ikipe iri ku mwanya wa mbere kandi byabaye? Aba basore barashoboye na balloon yidunda bayiteye.”

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, na we yihutiye kureba ibyandikwa kuri Twitter, maze we avuga ko intsinzi ya Rwamagana City FC ari urugero rw’ibishoboka kandi iyi kipe ishyigikiwe.

Yagize ati “Uru n’urugero rw’ibishoboka! RC FC Mukomerezaho. Mukomeze imihigo. Turabashyigikiye.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka