Rutsiro FC yegukanye Igikombe cya Shampiyona 2023/24 y’icyiciro cya kabiri

Ikipe ya Rutsiro Football Club itsinze ikipe ya Vision Football Club ibitego 2-1, ihita yegukana Igikombe cya Shampiyona y’icyiciro cya kabiri, nyuma yo gutsindira itike yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere, ikaba yari imaze umwaka umwe imanutse.

Abakinnyi n'abatoza ba Rutsiro FC bishimiye igikombe begukanye
Abakinnyi n’abatoza ba Rutsiro FC bishimiye igikombe begukanye

Wari umukino w’umunsi wa nyuma(6) mu mikino ya kamarampaka (Playoffs) ku makipe yarwanaga no kuzamuka. Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 08 Kamena 2024, ubera kuri sitade ya Kigali Pelé Stadium.

Mbere y’uko umukino urangira, aya makipe yombi yanganyaga amanota kuko yose yari afite amanota 10, gusa ikipe ya Rutsiro FC ifite ibitego byinshi izigamye. Ikipe ya Vision FC yo yasabwaga gutsinda uyu mukino, naho ikipe ya Rutsiro isabwa kunganya kugira ngo yegukane igikombe.

Ikipe ya Vision FC yari yakiriye uyu mukino yatangiye ifite imbaraga isatira cyane. Ikipe ya Rutsiro FC yari yabanje kugorwa n’ikibuga, gusa uko iminota yagenda izamuka ni ko ikipe ya Rutsiro FC yakomezaga kugenda imenyera ndetse na yo igerageza gusatira maze ku munota wa 26 ku mupira mwiza watewe na Mumbele Malidogo Jonas, uwitwa Nizeyimana Jean Claude akozaho umutwe ashaka Eric Kwizera na we ahita ashyira mu izamu rya Vision ryari ririnzwe na Shyaka Regis, maze igitego cya mbere kiba kirinjiye.

Igice cya mbere cyarangiye ikipe ya Rutsiro FC iyoboye n’igitego 1-0 bwa Vision FC.

Mu gice cya kabiri, umutoza wa Vision FC, Fils Muvunyi yakuyemo Kapiteni Vivens Mukunzi ashyiramo Radjab Mbanjineza wagoye cyane Ikipe ya Rutsiro kuko yacengaga cyane bakamukoreraho amakosa, maze ikipe ye ikabona imipira myinshi y’imiterekano.

Byatumye ikipe ya Vision FC ibona amahirwe ku munota wa 52. Ikipe ya Vision yabonye umupira w’umuterekano (Coup Franc) imbere y’izamu rya Rutsiro FC, maze uterwa neza na Harerimana (Kamoso) maze myugariro wa Vision FC, Nsengimana Richard aterekaho umutwe atsinda igitego cyiza, maze amakipe yombi anganya 1-1.

Nyuma yaho gato, ikipe ya Rutsiro FC yakomeje gusatirwa cyane na Vision FC, kuko n’ubundi kunganya kwa Vision FC ntacyo byari kuyifasha mu kwegukana igikombe. Ibyo byatumye Rutsiro FC itangira kugarira cyane, gusa icungira ku mipira yihuta maze ku munota wa 80 , Claude Nizeyimana(Rutsiro) atsinda igitego cyiza nyuma yo gucenga ba myugariro ba Vision FC bose, maze Rutsiro iyobora umukino ku bitego 2-1, ndetse ikomeza kwiharira umupira kugeza umukino wose urangiye.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, ikipe ya Rutsiro FC yahise yegukana igikombe cya Shampiyona y’icyiciro cya kabiri, ihabwa imidali ndetse n’igikombe giherekejwe n’amafanga Miliyoni umunani (8,000,000 Frw).

Ku rundi ruhande, ikipe ya Muhanga FC na yo yari yakiriye Intare FC, umukino warangiye Muhanga itsinzwe ibitego 2-1 bituma isoreza ku mwanya wa nyuma wa kane, Intare zisoreza ku mwanya wa gatatu.

Ikipe ya Vision FC yatsinzwe na yo igomba kuzamukana na Rutsiro FC, aho aya makipe agomba gusimbura ikipe ya Sunrise FC ndetse Etoile de l’Est yamanutse mu cyiciro cya kabiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka