Rutanga yongeye gusubiza Rayon Sports, ayimenyesha ibishobora kubangamira umusaruro bitezweho

Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports Eric Rutanga, yongeye gusubiza ibaruwa Umuyobozi wa Rayon Sports aheruka kumwandikira asubiza indi baruwa ye

Gushimira, Kunenga no kumenyesha o bakwigomwa, ni bimwe mu bikubiye mu ibaruwa ya kabiri Rutanga yandikiye Rayon Sports, ibaruwa yatugezeho muri iki gitondo, isubiza indi yaherukaga kwandikwa n’ikipe ya Rayon Sports

Rutanga yongeye gusubiza Rayon Sports
Rutanga yongeye gusubiza Rayon Sports

Gushimira….

Iyi baruwa ya Eric Rutanga, itangira ashimira ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports ku babwarabasubije ku ibaruwa ya mbere banditse, by’umwihariko ku kuba hari ibyifuzo byabo basubije, yongera no gushimira Rayon Sports n’abafana muri rusange ku bufasha abageneye muri ibi bihe bya COVID19.

Kwibutsa umusaruro bakwitegwaho….

Muri iyi baruwa kandi, Kapiteni wa Rayon Sports avuga ko ibiri kuba muri iyi minsi birimo guhagarika imishahara, ndetse no kutaganira ku myanzuro imwe n’imwe bishobora kuzagira ingaruka ku musaruro utegerejwe ku bakinnyi mu minsi iri imbere.

Abakinnyi ngo bashobora kwigomwa umushahara w’ukwezi kwa Kane

Eric Rutanga kandi yakomeje avuga ko igihe ubuyobozi bwaba bubegereye bakagira ibyo bumvikana, bashobora kugira icyo bigomwa mu rwego rwo gufasha ikipe, by’umwihariko bakaba bashobora no kwigomwa umushahara w’ukkwezi kwa kane 2020.

Ibaruwa irambuye ya Eric Rutanga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka