Rayon Sports isubiza Rutanga, yavuze ko noneho abakinnyi bazahembwa ukwezi kwa Werurwe 2020

Ikipe ya Rayon Sports yisubiye ku cyemezo yari yarafashe cyo kudahemba ukwezi kwa Werurwe na Mata 2020, ubwo yasubizaga ibaruwa ya kapiteni wayo Eric Rutanga

Mu ntangiriro z’iki cyumweru ikipe ya Rayon Sports yandikiye abakinnyi n’abandi bakozi bayo ibamenyesha ko bahagaritse imishahara yabo y’ukwezi kwa Werurwe na Mata 2020, nyuma yaho Kapiteni wayo Eric Rutanga aza gusubiza agaragaza ko atemeranya n’iki cyemezo.

Rayon Sports yasubije Rutanga ku ibaruwa yari yandikiye Rayon Sports
Rayon Sports yasubije Rutanga ku ibaruwa yari yandikiye Rayon Sports

Ikipe ya Rayon Sports yaje gusubiza iyi baruwa, ariko iza kugaragaza ko mu ibaruwa ya mbere bari bibeshye ku matariki aho bari banditse tariki 15/03/2020, aho kwandika tariki 15/04/2020 ko ari ho ibaruwa yanditswe.

Muri iyi baruwa kandi, ikipe ya Rayon Sports yamenyesheje Eric Rutanga na bagenzi be, ko bazahemberwa amezi yose bakoze, ni ukuvuga guhera mu kwezi kwa Gatatu (Werurwe) 2020, ariko ntibazahembwe ukwezi kwa kane kuko nta kazi kigeze gakorwamo.

Ibikubiye mu ibaruwa isubiza Kapiteni wa Rayon Sports Eric Rutanga

National Football League 2019/2020

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka