Rutanga arasaba abakunzi ba Rayon Sports kubaba hafi, bakazasubukura amarushanwa babaha ibyishimo

Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports Eric Rutanga arasaba abafana ba Rayon Sports kubaba hafi, bakazasubukura shampiyona bakosora ibitaragenze neza mu mikino 24 bamaze gukina

Muri iki gihe imikino ndetse n’imyidagaduro yahagaze kubera icyorezo cya Coronavirus, bamwe mu bakinnyi bakomeje gukora imyitozo mu rwego rwo gutakaza imbaraga, bakazasubukura shampiyona n’anadi marushanwa bameze neza.

Eric Rutanga Kapiteni wa Rayon Sports
Eric Rutanga Kapiteni wa Rayon Sports

Mu kiganiro twagiranye na Eric Rutanga ubwo yakoraga imyitozo yo kongera imbaraga ku giti cye, yadutangarije ko kugeza ubu buri mukinnyi ari gukora imyitozo ku giti cye, ariko bagakomeza gukurikiza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus

“Abatoza batubwiye ko twakomeza kwirinda ariko tukanakora imiyitozo umuntu ku giti cye, haba gukorera mu rugo cyangwa gukora imyitozo yo kwiruka ariko twrinda kujya ahahuria abantu benshi mu rwego rwo kwirinda”

“Mu butumwa abatoza baduhaye gahunda ni ugukomeza gukora ariko tunareba imikino iri imbere yas hampiyona kandi nta gucika intege, ndetse ukanareba ku gikombe cy’Amahoro nacyo gihari, ku buryo buri wese agomba kwikoresha, tukasubukura imyitozo tumeze neza ku buryo twahita tunakina nta kibazo”

Erir Rutanga, kandi arasaba abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports gukomeza gushyigikira ikipe, yabo aho avuga ko nabo bafashe umwanya bagatekereza ku mikino yatambutse ndetse n’iri imbere, akaba atanag icyizere ko amarushanwa azasubukurwa baha ibyishimo abafana babo.

“Ubutumwa naha abakunzi ni ugukomeza bakadushyigikira kuko Rayon Sports ni ikipe y’abafana, tutabafite natwe tutabafite ntitwabaho , iyo baza kudushyigikira haba ku kibuga n’ahandi biradufasha, turabasaba gukomeza kudushyigikira, natwe tugakomeza kubaha ibyishimo”

Umukino uheruka bamwe mu bafana bawurebeye mu biti
Umukino uheruka bamwe mu bafana bawurebeye mu biti

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru, yasubitswe Rayon Sports imaze kunganya na Gicumbi igitego 1-1, ikaba iri ku mwanya wa kabiri aho irushwa amanota atandatu na APR FC, yo ikaba ifite umukino w’umunsiwa 24 itakinnye na ESPOIR FC y’I Rusizi.

National Football League 2019/2020

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka