Rusizi yatsinze Nyamasheke mu irushanwa “Kagame Cup”

Umurenge wa Kamembe wo mu karere ka Rusizi watsinze umurenge wa Mahembe wo mu karere ka Nyamasheke muri Kagame cup,umukino utari woroshye.

Aya makipe ahora ahanganye yahuye nyuma y’uko yari amaze kuba aya mbere mu mirenge yose y’uturere aturukamo, uyu mukino ukaba warangiye ari kimwe ku busa cyatsinzwe mu minota ya mbere umukino ugitangira, umukino wabereye kuri stade ya Rusizi.

Ni umukino waranzwe n’udushya twinshi ndetse no guhangana ku buryo bukomeye, ikipe yari ihagariye akarere ka Nyamasheke yakinaga umupira wo guhererekanya hagati mu kibuga ariko kubona igitego bikanga.

Abakinnyi ba Nyamasheke ntibiyumvishaga uko bavuye mu marushanwa
Abakinnyi ba Nyamasheke ntibiyumvishaga uko bavuye mu marushanwa

Ni mugihe ikipe yari ihagariye akarere ka Rusizi yakinaga imipira miremire kandi ukabona ko bashoboye cyane gukoresha imitwe, bikaba ari nabyo batumye babona igitego kimwe cyatsinzwe na Barengayabo ku mutwe.

Abakinnyi ba Rusizi ngo bizeye gutwara iki gikombe
Abakinnyi ba Rusizi ngo bizeye gutwara iki gikombe

Ikipe ya Nyamasheke yagerageje gushakisha igitego ariko biranga, ahubwo iza kuvunikisha abakinnyi bayo babiri barimo kapiteni wabo Majyambere Patrick na Kazadi Gaspard, gusa bikaba bivugwa ko n’ubwo bakiri mu bitaro bya Gihundwe batangiye kugenda bakira.

Kapiteni wa Rusizi asanga barushije Nyamasheke gukina neza cyane cyane imipira miremire.

Yagize ati “icyo twarushije ikipe ya Nyamasheke ni uko twakinaga nta gihunga kandi twabarushaga cyane ku bijyanye n’imipira yo mu kirere”.

Niyomwungeri Emmanuel wakiniraga Nyamasheke we ngo asanga bazize amahirwe make n’imisifurire.

Yagize ati “Twabarushije hagati twakinnye neza tuvunikisha abakinnyi hakiri kare ariko ni umupira mwabonye n’imisifurire yadukasaga (yatwibaga) nta kundi”.

Abafana ba Nyamasheke bemeza ko bazize imvune za hato na hato bahuye nazo ariko kandi bakavuga ko n’imisifurire itigeze iborohera mu gihe aba Rusizi bemeza ko barushije Nyamasheke gukisha abana bakiri bato bigatuma babasha gutsinda.

Iri rushanwa rya Kagame Cup rikorwa mu gihugu cyose bahereye mu turere imbere hakina imirenge abatsinze bagakomeza ku rwego rw’intara kuzageza ku rwego rw’igihugu habonetse umurenge utwaye igikombe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ni bahatane ariko bige gukina umupira mwiza, nabonye ntanumwe Rayon yakinisha.

jean damour Hakorimana yanditse ku itariki ya: 16-05-2016  →  Musubize

Anatole pole Sana ubutaha uzajye ukinira Rubengera uvukamo aho kuruhira gutsindwa

Theo yanditse ku itariki ya: 15-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka