Ruremesha yeguye muri La Jeunesse, Hamis we asezererwa shampiyona itararangira

Mu gihe shampiyona isigaje imikino itatu ngo igere ku musozo, Ruremesha Emmanuel wari umutoza wa La Jeunesse yeguye ku mirimo ye naho Sogonya Hamis watozaga Etincelles asezererwa kubera umusaruro mubi.

Ruremesha Emmanuel yatandukanye na La Jeunesse ahanini kubera umusaruro mubi; nk’uko bitangazwa n’umuyobozi wungirije mu ikipe ya La Jeunesse Nsabimana Boniface.

Abayobozi ba sosiyete Euro Trade International ‘ETI’ icukura amabuye y’agaciro ikanatera inkunga La Jeunesse, bananiwe kwihanganira gukomeza gutsindwa kw’ikipe yabo kandi batanga ibishoboka byose ngo ikipe yitware neza, bikaba biri mu byatumye Ruremesha afata icyemezo cyo kwegura.

Nubwo La Jeunesee idafite abakinnyi bakomeye cyane bafite amazina azwi ni ikipe yihagazeho mu bijyanye no guhembera abakinnyi ku gihe, mu gihe usanga amakipe menshi hano mu Rwanda harimo n’akomeye nka Kiyovu na Rayon Sport arwana no kuboma umushahara w’abakinnyi buri kwezi, akenshi bikananirana.

Ruremesha Emmanuel wari umutoza wa La Jeunesse
Ruremesha Emmanuel wari umutoza wa La Jeunesse

Ruremesha avuye muri La Jeunesse ayisize ku mwanya wa 10 mu makipe 13, mu gihe shampiyona igitangira iyo kipe yari imeze neza, itsinda amakipe akomeye arimo na Rayon Sport. Bigaragara ko La Jeunesse idatsinze imikino ya shampiyona isigaye ishobora no kumanuka mu cyiciro cya kabiri.

Nyuma yo gusezerera Ruremesha, ikipe ya La Jeunesse yahawe Nsabimana Sadi wari umutozo wungirije ngo ayitoze kugeza shampiyona irangiye, bakazabona gushaka umutozo mukuru uzayitoza umwaka utaha.

Inkuru yo gusezererwa kwa Ruremesha yamenyekanye ku wa gatatu, umunsi umwe nyuma y’isezererwa rya Sogunya Hamis bakunze kwita ‘Cishi’ watozaga ikipe ya Etincelles, kubera umusaruro mubi yagaragaje muri iyi minsi ya nyuma ya shampiyona.

Cishi yari yaratangiye shampiyona yitwara neza, dore ko Etincelles yari yaranaguze abakinnyi bakomeye nka Ochaya Silva, Tuyisenge Pekeyake, Abed Mulenda, Ntaganda Elias n’abandi.

Sogunya Hamis bakunze kwita ‘Cishi' watozaga ikipe ya Etincelles
Sogunya Hamis bakunze kwita ‘Cishi’ watozaga ikipe ya Etincelles

Bitewe n’ubushobozi bukeya iyo kipe y’i Rubavu yagiye igaragaza mu minsi ya nyuma ya shampoyona, benshi mu bakinnyi bayo biganjemo abo yagenderagaho batangiye kujya batoroka ikipe bakajya gushaka amaramuko muri Uganda na Congo, bituma ikipe itangira gusubira inyuma cyane maze amakipe atangira kuyitsinda uko yiboneye.

Nubwo Sogonya ayisize ku mwanya wa karindwi, ubuyobozi bwa Etincelles burangajwe imbere n’umuyobozi wayo w’icyubahiro akaba n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu Hassan Bahame, yadutangarije ko bifuzaga nibura umwanya wa mbere cyangwa uwa kabiri kugira ngo bongere nahagararire igihugu mu mikino mpuzamahanga, ariko bigaragara ko uyu mwaka bitazashoboka.

Mbere yo gusezererwa, umutoza Chishi yabanje guhagarikwa by’agateganyo kugira ngo barebe aho ikibazo cyo gutsindwa gituruka, ariko bitamaze kabiri, ahita amenyeshwa ko yirukanwe muri iyo kipe.

Ubu Etincelles yahawe uwitwa Kakooza Mohamed Ntibatega wari wungirije Chishi ngo abe ariwe uyitoza, kugeza ku musozo wa shampiyona, bakazashaka umutoza mushya shampiyona irangiye.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka