Rubavu: Ikipe y’abafite ubumuga iranenga akarere kubatererana

Ikipe y’amaguru y’abafite ubumuga mu karere ka Rubavu baranenga akarere kubatererana mu mikino yabagenewe bakavamo badakinnye.

Ni ikipe igizwe n’abasore n’abagabo bose bahuje ikibazo cyo kubura ingango z’umubiri, buri gihe biha gahunda yo guhura bagakora imyitozo bakina umupira w’amaguru, aho bitegura gukina amarushanwa nandi makipe.

Ntibaragira amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma w’amarushanwa nibura ngo batsindwe, kuko buri gihe baviramo muri kimwe cya kabiri, kubera kubura amikoro abavana Rubavu akabageza ahakinirwa.

Mugwiza Jean Nepo umutoza w’ikipe y’amaguru y’abafite ubumuga mu karere ka Rubavu, avuga ko bibaye ku nshuro ya kabiri baviramo muri kimwe cya kabiri kubera ubushobozi.

“Twatewe mpaga kubera twabuze mu mukino wa kimwe cya kabiri wagombaga kubera i Kigali, abakinnyi bari biteguye ariko tubura ubushobozi butugeze Kigali tuvamo dutyo.”

Mugwiza avuga ko bari basanzwe bafashwa na Vision Jeunesse nouvelle yabahaga imodoka ariko kuri uwo munsi yababwiye ko badafite ubushobozi bwo kubafasha ntibajya gukina.

Harelimana ni umwe mubakina muri iyi kipe y’abafite ubumuga, avuga ko bibabaza kuba bikora kumufuka ngo bashobore kugira icyo bakora akarere kakabatererana.

“Urabona nkaha udusanze, abandi barakina bakagira amazi yo kunywa, abandi barakina bakagira ibyo bafata bibagarurira imbaraga ariko twe, twikora ku mufuka, iyo tubibuze turihangana, nyamara dufite umuhate wo kwitwara neza no guhagararira akarere kacu ariko ntikatwitaho.”

Donatien Nsengimana umuyobozi wungirije muri RAFA ishyirahamwe ry’abafite ubumuga bakina umupira w’amaguru, avuga ko ikipe y’akarere ka Rubavu bahabwaga inkunga y’imodoka na Vision Jeunesse bo bagatanga essence ariko ku gihe cyo gukina umukino wa kimwe cya kabiri habuze ubushobozi.

Nsengimana avuga ko akarere ka Rubavu ntacyo gafasha ikipe kandi babandikiye kenshi babasaba gufasha iyi kipe kakavuga ko gafite ingengo y’imari idahagije.

“Utundi turere dufasha amakipe, ariko akarere ka Rubavu ntacyo gakora, twakandikiye tugasaba gufasha ikipe ariko ntikagira icyo gakora, twagiye no kukareba ariko nta gisubizo baduhaye.”

Kigali Today yavuganye n’umujyanama uhagarariye abafite ubumuga mu nama njyanama y’akarere ka Rubavu, Jeannnette KAGABA avuga ko ikibazo gihari ari ingengo y’imari idahagije, nyamara si rimwe, kabiri cyangwa gatatu ikipe y’amaguru y’abafite ubumuga isabye akarere kubafasha ntiyite ku byifuzo byabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kubera intambara ya 1990-1994,mu Rwanda dufite abantu benshi bamugaye (Lames).Bacitse amaguru,amaboko,barahumye,bagendana amasasu mu mubiri,etc...Bamwe babuze amaguru cyangwa amaboko yombi.Ikibabaje nuko hari abiyita abakozi b’imana,bavuga ko bakora ibitangaza,nyamara bakaba nta numwe bakijije.Abigishwa ba Yesu,koko bakizaga abantu bamugaye.Urugero,intumwa FILIPO yakijije abamugaye benshi mu mujyi wa Samaria,abantu baho bose barishima cyane.Ariko muli 1 Abakorinto 13:8,Pawulo yahanuye ko IBITANGAZA byari "guhagarara",noneho Umukristu nyakuri akarangwa n’Urukundo.Niko bimeze uyu munsi.Ntabwo tugenda dukiza abaremaye cyangwa tuzura abapfuye.Abamugaye bumvira Imana,izabakiza bose mu isi nshya dusoma muli 2 Petero 3:13.Bisome muli Yesaya 35:5,6.Niwo muti wonyine w’abantu bamugaye.

mazina yanditse ku itariki ya: 21-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka